Muhanga: Abagana ibiro by’ubutaka baranenga serivisi zihatangirwa

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Abagana ibiro by'ubutaka banenga serivisi zihatangirwa.

Bamwe mu baturage bakunze gusaba serivisi mu biro by’ubutaka mu Karere ka Muhanga, bavuga ko iyo basabye ibyangombwa by’ubutaka batabibonera ku gihe hari n’ababisabye kuva 2012 babibona ari uko babanje gutakambira Umuyobozi w’Akarere.

Abagana ibiro by’ubutaka banenga serivisi zihatangirwa.

Bamwe muri aba baturage bavuga ko hari abanditse basaba guhabwa ibyangombwa mbere y’icyorezo cya COVID 19 bakizezwa ko bitamara icyumweru ariko bikaza kurangira bimaze imyaka biri mu kabati.

Mu batashatse ko amazina yabo atangazwa umwe yagize ati “Jye natangiye kwandika nsaba kuva mu mwaka wa 2012, nakibonye mu byumweru 2 bishize ari uko mbanje kwandikira Umuyobozi w’Akarere kugira ngo abimfashemo.”

Usibye uyu muturage wabonye icyangombwa cy’ubutaka abifashijwemo n’Umuyobozi w’Akarere, hari n’abandi bagenzi be mu bihe bitandukanye bagiye bahamagara Umunyamakuru w’UMJSEKE ko bashyirwaho amananiza ntacyo babuze, kandi ngo bigakorwa n’Umuyobozi w ishami muri ibyo biro nkuko babyemeza.

Hari kandi na bamwe mu bakozi bagiye basezera bavuga ko byatewe no kunanizwa, bakajya gushaka imirimo ahandi aho guhangana n’umuyobozi ubashinzwe.

Umuyobozi w’ishami ry’ubutaka, imiturire n’ibikorwaremezo mu Karere ka Muhanga Nzabonimpa Onesphore ahakana amakuru amuvugwaho akavuga ko abasaba ibyangombwa by’ubutaka babibonera ku gihe.

Nzabonimpa yavuze izo nkuru z’abanenga serivisi zitangirwa mu biro by’ubutaka aribwo azumvise.

Gusa agahamya ko n’abatazibona vuba bituruka ku mubare mukeya w’abakozi bo mu biro by’ubutaka.

Yagize ati “Nk’ubu dufite abakozi 6 kuri 24 bqgombye kuba bari muri iyi serivisi’ Avuga ko mu bihe by’impeshyi aribwo bakira dosiye nyinshi.”

- Advertisement -

Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga Bizimana Eric avuga ko iki kibazo cya serivisi zitanoze zihabwa abaturage bagiye bacyumva ariko ntibabibonere ibimenyetso bifatika baheraho kugira ngo gikosoke.

Ati “Mu gukemura iki kibazo mu buryo burambye turateganya kongera umubare w’abakozi umwaka w’ingengo y’Imali utaha.”

Umubitsi w’inyandikompamo z’ubutaka mu Ntara y’Amajyepfo Muyombano Sylvain avuga ko muri iki cyumweru cyahariwe serivisi z’ubutaka bazanye abakozi 24 barimo abakozi bo mu kigo cy’ubutaka n’abo mu Turere 7 two muri iyi Ntara kugira ngo bafashe Akarere ka Muhanga mu kugabanya umubare munini wa dosiye zirebana n’ibyangombwa by’ubutaka.

Ati ” Mu minsi 3 aba bakozi bamaze muri aka Karere, hamaze kwakirwa dosiye 328 ziyongera kuri 475 basanganywe nk’uko uyu Muyobozi abivuga, bakaba bamaze gukora izirenga 400.”

Cyakora Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga, avuga ko bateganya gushyira itsinda ry’abakozi bo mu biro by’ubutaka mu bice bya Ndiza kugira ngo bazajye borohereza abatuye mu Murenge wa Rongi, Kibangu, Kiyumba, Ngabinoni n’igice kimwe cy’Umurenge wa Kabacuzi kubona serivisi nziza.

Muri iki cyumweru cyahariwe serivisi z’ubutaka abaturage 400 bahawe ibyangombwa

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga