Munyakazi Sadate ameze neza nyuma yo kurokoka impanuka y’imodoka

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Munyakazi Sadate imodoka ye yarenze umuhanda ariko ku bw'amahirwe ntiyagwa

Munyakazi Sadate wamenyekanye cyane ari mu buyobozi bwa Rayon Sports yarokotse impanuka y’imodoka yabaye ubwo yari atashye iwe avuye mu kazi, yavuze ko ashimira umugabo wamutabaye atamuzi.

Munyakazi Sadate imodoka ye yarenze umuhanda ariko ku bw’amahirwe ntiyagwa

Mu kiganiro cyihariye yahaye UMUSEKE, Munyakazi Sadate yavuze ko nyuma yo gukora impanuka nta kibazo cy’ubuzima yagize.

Ati “Meze neza ntabwo nakomeretse, nakoze isuzuma kwa Muganga nta kibazo mfite.”

Yadutangarije ko iyi mpanuka yabereye hafi yaho atuye Kibagaba, mu Karere ka Gasabo ahagana saa kumi za mu gitondo zibura umunota umwe (03h59 a.m) yari atashye avuye mu mirimo.

Sadate yagize ati “Impanuka yatewe n’umunaniro. Nari maze iminsi 10 ntabona umwanya wo kuryama kubera imirimo yo kwitegura iyi nama ya CHOGM. Byashoboka ko ntaryamaga amasaha arenze abiri ku munsi, umubiri rero wananiwe ari na yo mpamvu nyamukuru y’impanuka.”

Munyakazi Sadate ari mu mirimo yo gukora imihanda izakoreshwa mu yunganira imihanda mikuru izakoreshwa n’abashyitsi bitabiriye inama ya CHOGM.

Yashimiye umugabo wamutabaye ati “Icyo nshimira cyane ni Umugabo witwa Joshua Shema wamfashije cyane kandi tutari tuziranye yanyeretse ubumuntu buhebuje.”

Munyakazi Sadate yabwiye UMUSEKE ko ameze neza

UMUSEKE.RW