Musanze: Abana basuye bagenzi babo barembeye mu Bitaro

Ku wa 27 Kamena 2022 abana bo mu Karere ka Musanze  biga mu mashuri abanza  n’ayisumbuye muri Wisdom School babifashijwemo n’ababyeyi babo, bakusanyije angana na miliyoni imwe n’ibihumbi 200, yo gufasha bagenzi babo batishoboye  barembeye mu Bitaro bya Ruhengeri.

Mubyo aba bana bakusanyije harimo ibikoresho by’isuku, imyenda, ibiribwa n’ibindi birimo kwishyurira Mituweli abananiwe kuziyishyurira

Ni igikorwa bavuga kobatojwe n’ababyeyi babo ndetse n’ishuri bigamo, bikunganirwa n’inyigisho za gikirisitu bahabwa, bigishwa gukundana no gufasha abatishoboye ndetse n’indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda batojwe.

Itangirubuntu Honore ni umwe muri aba bana yagize ati “Twebwe nk’abanyeshuri iyo tuganira ibyo mu buzima busanzwe tugera no kwibaza ku bababaye, abatishoboye, nibwo twagize icyifuzo cyo gusura abana batishoboye barembeye mu Bitaro, tubazanira imyambaro, ibikoresho by’isuku, ibiribwa hari n’abishyuriwe mituweli, twabifashijwemo n’ababyeyi ikigo na cyo kitwemerera kubishyira mu bikorwa, izi ni indangagaciro zibereye umunyarwanda twatojwe, n’inyigisho za gikirisitu twigishwa.”

Ineza Nadia wiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza nawe avuga ko ubushobozi babukura ku mafaranga baba barahawe n’ababyeyi ngo abafashe kwishuri, bagasagura make yo gufasha bagenzi babo bababaye.

Ati “Hari amafaranga ababyeyi baduha ngo atubere impammba idufasha ku ishuri, nibwo twicara tugafataho make tukayahuza tukumvikana icyo twakora ngo natwe dufashe abababaye nk’uko Bibiriya idutoza gukunda bagenzi bacu nk’uko twikunda, ntitwabigeraho 100% ariko turagerageza, Igihugu cyadutoje gukundana no kuba umwe niyo mpamvu tugomba kwisanisha n’abababaye ngo batiheba.”

Musabyimana Annonciatha ukomokamu Karere ka Nyabihu wabyaye umwana udashyitse, avuga ko agorwa cyane no kubona ibimutunga, ibikoresho by’isuku ndetse n’ubwishyu bw’ Ibitaro biba bitoroshye kububona, ariko ngo kubona abana bato babibuka bakagira ubufasha babagenera byabarenze bituma bigarurira icyizere.

Ati “Nabyaye umwana w’ikiro kimwe adashyitse, dukenera isabune buri kanya, icyo kurya ntigipfa kuboneka kubera amikoro make, kubona impinja nk’izi zibuka ko dukeneye gukaraba, kumesa, tukabona imyambaro y’abana ni igitangaza gikomeye narintarabona nagera aha, Imana ibahe byinshi byo gutanga no guhirwa mu masomo yabo.”

Umukozi ushinzwe ibikorwa byo gufasha mu Bitarobya Ruhengeri Hakuzimana  Beatrice, avuga ko igikorwa cyakozwe n’aba bana ari indashyikirwa kuko cyunganira ubuvuzi ku bababaye, ndetse anavuga ko ibyakozwe ari ishusho nziza y’u Rwanda rw’ahazaza.

Yagize ati “Igikorwa cyakozwe n’aba bana ni indashyikirwa, ndetse cyunganira ubuvuzi cyane kubatishoboye barwariye aha, mwabonye ko bazanye ibikoresho by’isuku ni ingenzi kuko nta suku n’imiti ntiyakora, ikindi ni ishusho y’u Rwanda rw’ahazaza rurangwa n’urukundo nyarwo, bikwiye kuba inyigisho ku bakuru, Imana ibahe umugisha.”

- Advertisement -

Aba bana bakusanyije asaga miliyoni bagura ibikoresho by’isuku, imyambaro, ibiribwa bihabwa abana n’abakuru batishoboye barembeye mu Bitaro bya Ruhengeri, banishyurira mituweli bamwe mu bari babuze ayo kuziyishyurira.

Ababyeyi babyariye mu bitaro bafite ubushobozi buke bahwe inkunga zitandukanye

Nyirandikubwimana Janviere