Abaturage bo mu Kagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza Akarere ka Musanze, batangiye igikorwa cyo kwegeranya ubushonozi bwo gushyigikira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye, ku ikubitiro batanze asaga miliyoni eshatu yo kubafasha mu bikorwa byo kwiteza imbere no kugira imibereho myiza.
Ni igitecyerezo cyaturutse mu baturage ubwabo babifashijwemo n’ubuyobozi, aho batoranyije imiryango 10 y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bababaye kurusha abandi, bahabwa umuriro w’amashanyarazi, amazi meza, bahabwa ibiribwa n’ibikoresho by’isuku, ndetse hanatoranywa urubyiruko ruzafashwa kwiga amategeko y’umuhanda kugeza babonye impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga.
Bamwe muri aba baturage bashyikirijwe inkunga bavuga ko igikorwa bagenzi babo babakoreye ari ubudasa kuri bo, kandi bashimangira ko bibakuye mu bwigunge bwo kumva ko bari bonyine ahubwo bafite ubuyobozi n’abaturage babatekereza umunsi ku wundi bakababa hafi.
Kankwanzi Dative ni umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi uri mu kigero cy’imyaka 60 y’amavuko, yibana mu nzu, ari mu bashyikirijwe amazi meza, avuga ko aruhutse kunywa no gukoresha amazi mabi kandi ashaje, ashimira abaturage bamutekerejeho ngo asazane ubuzima bwiza.
Yagize ati “Sinagiraga uwo ntuma amazi, nakoreshaga ayo mu migezi itemba kuko ntahoranaga igiceri cyo kugura amazi meza, nayabonaga nyasabye rimwe na rimwe nkagira isoni zo guhora nyasabiriza, ariko abaturage bacu bantekerejeho bampa umugezi iwanjye, ngiye gusazana ubuzima bwiza, bankuye mu bwigunge ubu hari ibikomere baba batwomoye nk’abarokotse Jenoside, Imana isubize aho bakuye kandi bakomeze kwibuka abababaye nkatwe.”
Umwe mu rubyiruko rwahawe amahirwe yo kwiga amategeko y’umuhanda kugeza abonye uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga, na we avuga ko yiteguye kubyaza umusaruro amahirwe abaturage bo mu kagari ke bamuhaye, kuko bizamufasha kugera ku iterambere afite mu nzozi ze.
Ati “Narize ndetse ndangiza Kaminuza, ntabwo ubuzima nanyuzemo kubera ingaruka za Jenoside bwanyoroheye na gato, ariko narabiharaniye kugeza ndangije, nta mahirwe yo kubona akazi nahise ngira, ariko abaturage bampaye andi mahirwe yo kwiga umwuga umfitiye akamaro wo kungeza ku iterambere mpora nifuza, mbijeje kuyabyaza umusaruro ufatika, nkiteza imbere kuko bankuye mu bwigunge sinzabatenguha.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigombe Mukamusoni Jasmine avuga ko abaturage ubwabo n’abafatanyabikorwa babo aribo bishatsemo ubushobozi bwo gushyigikira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagamije kubafata mu mugongo mu bihe barimo, ndetse anavuga ko ari igikorwa kizakomeza nk’uko babyiyemeje.
Yagize ati “Nk’uko abaturage babyiyemeje, ibikorwa nk’ibi ni ngaruka mwaka, aho mu byo twakoze uyu mwaka harimo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zishyinguye mu Rwibutso rushya rw’icyahoze ari Cour d’Appel ya Ruhengeri, twigishwa amateka mabi yahabereye.”
- Advertisement -
Umuyobozi avuga ko ikindi cyakozwe ari ugukusanya ubushobozi bwo kuremera abarokotse batishoboye cyane abafite ababo bashyinguye mu Rwibutso rw’Akarere, ari bo bahawe iriya nkunga yavuzwe abandi b’urubyiruko bazafashwa kwiga umwuga wo gutwara ibinyabiziga.
Ati “Byose bigamije kubafasha kwibuka ariko biyubaka bashyira ku ruhande za birantega, kandi ni igikorwa kizakomeza uko ubushobozi buzajya buboneka.”
Kugeza ubu imiryango 10 y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 bo mu Kagari ka Kigombe, ni bo bakusanyijwe asaga miliyoni zisaga eshatu, bahabwa ibiribwa birimo umuceri, kawunga, amavuta yo kurya, isukari n’ibikoresho by’isuku, abandi bahabwa amazi meza ya Wasac, hari abahawe umuriro w’amashanyarazi ndetse n’urubyiruko ruzafashwa kwiga umwuga wo gutwara ibinyabiziga kugeza babonye uruhushya rwa burundu.
NYIRANDIKUBWIMANA Janviere