Musanze: Urubyiruko rwabwiwe ububi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwibukije Urubyiruko rwiga muri Kaminuza ya Ines Ruhengeri  ko rutaba umusingi wubakirwaho u Rwanda, igihe haba hakiri abagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Hashyizwe indabo ku Rwibuttso rushyinguyemo imibiri isaga 800

Aba basabwe gutanga umusanzu wabo mu kurandura burundu ingengabitekerezo aho iri hose.

Ubutumwa babuhawe mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 28 Genoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ku wa Mbere bunamira banashyira indabo ku Rwibuttso rushya rw’Akarere ka Musanze, banahabwa ibiganiro bitandukanye ku mateka yaranze Jenoside mu yahoze ari Court d’Appel ya Ruhengeri ari naho hashyinguye inzirakarengane zishwe muri Jenoside zisaga 800.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier yibukije uru rubyiruko ko ari rwo musingi wubakirwaho u Rwanda rwifuzwa, bityo ko bitagerwaho hakigaragara ingengabitekerezo ya Jenoside hirya no hino no ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni iby’abanyarwanda twese, mu gihe yakorwaga urubyiruko rwiga mu mashuri makuru n’abigishagamo babaye ibigwari bamena amaraso y’inzirakarengane, umukoro duha by’umwihariko urubyiruko ni uko niba aribo musingi u Rwanda rwubakiraho Igihugu twifuza ntitwabigeraho hakiri ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Umuyobozi yasabye urubyiruko gufatanya n’abandi kuyirandura burundu, kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi cyane babikorera ku mbuga nkoranyambaga.

Mugumyabanga Marie Louise ni umwe mu rubyiruko rwiga muri Ines Ruhengeri avuga ko hasabwa imbaraga mu kwigisha urubyiruko amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakagira amakuru ahagize kuri yo, ashimangira ko hari abamaze kumenya ko nta munyarwanda ugira ubwoko ahubwo ari umwe, ari naho bazahera bahangana n’ingenfabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati “Urubyiruko turacyakeneye kongererwa ibiganiro bivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, tukagira amakuru ahagije kuri byo, ariko kandi harimo n’abamaze kubisobanukirwa, bazi ko Umunyarwanda atarangwa n’amoko ahubwo turi umwe, umusanzu wacu ni ugukomeza guhangana n’abagifite amacakubiri bifuza ko Jenoside yakongera kubaho, tuzabirwanya twifashishije imbuga nkoranyambaga, dutanga ubuhamya n’ahandi hashoboka.”

Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Ines Ruhengeri Padiri Hagenimana Fabien avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi itari impanuka ahubwo yakozwe n’abantu barimo n’urubyiruko, avuga ko mu burezi batanga harimo kubigisha kubaha umuntu bakumva ko ntawukwiye kwica undi ndetse bakanategurirwa ibiganiro byigisha ku mateka ya Jenoside kugira ngo babone uko barwanya ingengabitekerezo yayo.

- Advertisement -

Yagize ati “Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo ari umutingito wabaye, ntabwo ari umwuzure wabaye ahubwo byakozwe n’abantu babiteguye, kuba umuntu yarize Kaminuza ariko akamena amaraso nta bujiji burenze ubwo.”

Avuga ko urubyiruko barwigisha kubaha umuntu yaba uwize n’utarize, ikindi ko hari ibiganiro ku mateka yaranze Jenocide yakorewe Abatutsi, uko yabaye n’uburemere bw’uko yakozwe.

Padiri Hagenimana Fabien  ati “Kugira ngo buri wese atange umusanzu we uko ashoboye mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, yandika ibitabo, ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi.”

Urwibutso rushya rw’Akarere ka Musanze rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi  isaga 800, rukaba rwaruzuye  rutwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 600Frw yatanzwe n’Akarere ka Musanze.

Rufite igice cy’imva rusange, icy’amateka n’imbuga izajya yifashishwa hibukwa Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bahashyinguye.

Abayobozi mu nzego zitandukanye, abihayimana n’abandi bifatanyije na Ines Ruhengeri kwibuka Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994

Nyirandikubwimana Janviere