Ngoma: Abagizi ba nabi batemye inka z’imiryango ibiri harakekwa abajura

Mu ijoro ryo ku wa 24 Kamena 2022, abagizi ba nabi bateye ibiraro by’abaturage babiri bo mu Murenge wa Karembo, Akagari ka Akaziba, mu Mudugudu wa Kwiperi mu Karere ka Ngoma, batema inka eshatu.

Ibara ritukura ni mu Karere ka Ngoma

Mu buhamya bw’umwe ufite inka yatewe ibyuma witwa Nsabimana Jeremie yahaye Umuseke yasobanuye uko byagenze agira ati “Naje mvuye mu kazi kuko ndi umucuruzi, ngera mu rugo, nditegura ndaryama. Mu gitondo cya kare hari imodoka yari yaraye ipakiye ibintu kandi bucya hari bube n’umuganda, barambwira ngo ngwino ukuremo ibintu.

Ubwo njye nzinduka ngenda ariko nsiga mbwiye umugore  n’umukozi  ngo mujye gukama iriya nka njye simpari, ndazindukira ku iduka. Umudamu araryama, abyutse abwira umukozi ngo ajye gukama, agiye gukama, nibwo numvise umudamu ampamagara ambwira ngo n’ubwo watubwiye ngo dukame, ariko nta cyo tugikama, ya nka bayiteraguye ibyuma yarangiye, n’umurizo bawuciyeho.”

Yavuze ko yasubiye mu rugo  agasanga n’umuturanyi we na we inka bayiteye ibyuma.

Nyuma y’aho ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwarahageze maze buganiriza abaturage ari na ko bahumurizwa.

Uyu muturage kandi avuga ko muri ako gace hari ubujura bw’amatungo bityo ubwo bugizi bwa nabi agakeka ko bwaba bwarakozwe n’abajya biba amatungo.

Yagize ati “Ha mbere aha baherutse kunyibira ihene, barayiniga ku manywa nka saa cyenda, ababikoze barafatwa, abaturage baramukubita, bamugejeje kuri RIB, ataka ko yakubiswe barongera baramureka.”

Uyu muturage yavuze ko bafite impungenge z’umutekano wabo kuko ubwo bujura bukoranwa ubugome ndetse ko babwirwa amagambo y’iterabwoba n’ababa baketsweho ubujura bagashyikirizwa RIB ariko nyuma bakaza kurekurwa nyuma yo kubura ibimenyetso.

Umuyobozi w’Akarere  ka Ngoma, Niyonagira Nathalie yavuze ko  amakuru y’ubwo bugizi bwa nabi bayamenye ndetse ko abantu bane mu bakekwa bamaze gutabwa muri yombi.

- Advertisement -

Yagize ati “Twarabimenye, nyuma yo kubimenya habayeho gukurikirana uko byagenze, hari abakekwa bafashwe, bashyikirijwe inzego z’ubugenzacyaha kugira ngo hakorwe iperereza kugira ngo harebwe ko icyaha cyaba cyibahama.”

Uyu muyobozi yasabye ko abaturage kwicungira umutekano kuko uri mu biganza byabo.

Yagize ati “Umutekano uba mu biganza by’abaturage ubwabo, icyo tubashishikariza ni ugukaza amarondo. Kuko amarondo arawe neza, bakayakora uko bikwiye, nta muntu wabameneramo ngo ajye guhemukira amatungo kuriya. Bikubite agashyi, bamenye abinjira n’abasohoka.”

Yavuze ko abaramutse bahamwe n’icyaha bahanwa hakurikizwa amategeko kugira ngo baryozwe ibyo bakoze.

Abaturage barasaba ko  hakazwa umutekano ubujura bwibasira amatungo bukomeje kwiyongera ndetse bikaba byashyira ubuzima bwabo mu kaga.

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW