Nirisarike Salom yatandukanye na FC Urartu

Mu masaha make ashize, nibwo hamenyekanye amakuru atari meza ku Banyarwanda ndetse no kuri nyiri ubwite [Nirisarike Salom], avuga ko FC Urartu yahisemo kutazongerera amazerano abakinnyi batatu barimo uyu myugariro.

FC Urartu yatangaje ko yatandukanye na batatu barimo Nirisarike Salom

Aba bakinnyi batatu batangajwe, barimo myugariro w’Amavubi, Nirisarike Salom, Annan Mensah na Armen Manucharyan. Biciye ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe, aba bakinnyi bashimiwe ndetse bifurizwa amahirwe masa mu bundi buzima bushya bagiye gutangira.

Nirisarike yageze muri FC Urartu mu 2020, aho yari avuye muri FC Pyunik yo muri iki gihugu.

Uyu myugariro yakiniye amakipe arimo Saint Trond, FC Tubize na Loyal Antwerp, zose zo mu Bubiligi. Nirisarike amaze imyaka igera kuri 13 ku mugabane w’i Burayi.

Salom ari kumwe n’ikipe y’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, muri Afurika y’Epfo, aho itegereje gukina na Mozambique mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire umwaka utaha.

Nirisarike ntakiri umukinnyi wa FC Urartu
Annan Mensah ari muri batatu batongerewe amasezerano
Armen Manucharyan nawe ari muri batatu batandukanye na FC Urartu

UMUSEKE.RW