Nyagatare: Bahangayikishijwe n’ubujura bukorwa n’abarimo Abanyerondo

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mimuri,Akagari ka Mahoro mu Karere ka Nyagatare,bavuze ko batewe impungenge  n’ubujura bukomeje kubibasira bukorwa n’abarimo Abanyerondo.

Mu buhamya bwabo bagaragaza ko abajura ko bahengera amasaha y’ijoro, bakaza bakiba amatungo yabo ndetse n’imyaka bakayirandagura.

Umwe yagize ati “Abajura [baratuzengereje], nk’ubu ntabwo wakorora ihene ngo ugashyire mu nzu.Abahinga, ntabwo bahinga uturayi  ngo batubone,hoya, n’ibigori bari kuraramo.”

Undi nawe ati “Amarondo rwose yabonekaga ariko ugasanga bari kwiba kurenzaho, mu marondo wavuga ko harimo ababayobora nta wabimenya.”

Yakomeje ati “Ugasanga baje ninjoro ugasanga inzu bazipfumuye,ihene bazijyanye,inkoko ,ibiribwa by’abaturage bakajya babitwara. Muri kino gihe ni uko abasirikare baje, bakamera nkaho bari kubacyaha, uwabagumishaho rwose, kuko ni abo gushimirwa.”

Abatuye muri uyu Murenge baheruka kubwira umunyamakuru w’UMUSEKE ko kubera ubujura bukorwa, kuri ubu basigaye bararana n’amatungo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, yatangaje ko iki kibazo cy’ubujura kiri kugenda kivugutirwa umuti ndetse n’abanyerondo bagiye babugaragaramo babihaniwe ndetse abandi bagirwa inama.

Yagize ati “Ubu icyo tugiye gukora ni ugukaza ingamba z’irondo ,tugafatanya n’abanyerondo bashyiramo imbaraga nk’uko bari basanzwe barikora , kandi rishingiye ku makuru, ku buryo dushobora kuburizamo ubujura n’aho bwaba bugiye kuba ,tukabuburizamo butaraba.”

- Advertisement -

Yakomeje ati “Gusa ikibazo  kigenda kigaragara rimwe na rimwe n’aho ugenda ubona umunyerondo wateshutse ku nshingano akaba yakora ibinyuranyije n’inshingano afite zo kurinda umutekano w’abantu. Ibyagiye bigaragara mu minsi yashize ababigaragayemo barahanwa.

Muri iyi minsi inzego zashyizemo imbaraga, bari gushyiramo abanyerondo babifitiye ubushobozi ,bafite ikinyabupfura kandi natwe twabihagurukiye, twatangiriye Nyagatare,tuzagera n’ahandi hatandukanye.”

CIP Twizeyimana yasabye abakora irondo n’izindi nzego z’umutekano ubufatanye mu kurwanya ubujura ndetse abasaba gutanga amakuru kugira ngo abagaragaye muri ibyo bikorwa hakurikizwe amategeko, babihanirwe.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW