Nyanza: Abagore n’urubyiruko bari mu muryango wa FPR-Inkotanyi biyemeje gufasha abatishoboye

Abagore n’urubyiruko bari mu muryango wa FPR-Inkotanyi biyemeje gufasha abanyarwanda bose atari ngombwa gufasha umunyamuryango gusa.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi baremeye ababyeyi b’intwaza

Abagore n’urubyiruko bari mu muryango wa FPR-Inkotanyi baremeye ababyeyi b’intwaza bane baba mu ngo zabo mu kagari ka Mututu mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza babaha imyambaro ibiribwa n’ibindi bikoresho bitandukanye bavuga ko biyemeje gufasha abanyarwanda bose ntawe barobanuye kugirango bafashe umuryango wa FPR-Inkotanyi kwesa imihigo baba bariyemeje.

Umubyeyi Jeanne uyobora urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi ati“Nk’ibikorwa by’abagore ba banyamuryango dushinzwe gukora ubukamburambaga tugafasha umuryango wacu kwesa imihigo iba yaremerewe abanyarwanda kandi tugafasha abanyarwanda bose tutitaye ko umuntu ari umunyamuryango kuko FPR ikorera igihugu cyacu”

Bamwe mu babyeyi baremewe bavuga ko ibyo bakorewe byabashimishije ndetse bikabubaka bikabongerara kubaho.

Mukankaka Seraphine ati“Narinzi ko nasigaye njyenyine ariko kuba mbonye abana b’u Rwanda baza kunyitaho ntabwo nyiri njyenyine kuko ndabona abari kunyitaho.”

Mugenzi we witwa Rwigema Venuste ati “Ibyo nkorewe mbifashe nk’ibidasanzwe kuko kuva jenoside yakorewe abatutsi yaba twakomeje kwitabwaho kandi ninabyo bikomeje bityo bitwereka ko turi mu gihugu cyiza kitwitayeho.”

Chairperson w’umuryango FPR-Inkotanyi akanaba Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yavuze ko bo nk’abanyamuryango bagira ibikorwa bitandukanye bakaba bagize igikorwa cyo kwifatanya n’inkwaza muri iki gihe cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu gihe cy’iminsi 100.

Abagore n’urubyiruko bari mu muryango wa FPR-Inkotanyi bavuga ko bahize kubaka inzu 10 muri buri Murenge w’akarere ka Nyanza barabikora none bahisemo no kongeraho indi nzu nyuma yo kubona hari umuturage utagira aho aba bakaba kandi bari mu bukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi n’igwingira, banakora ubukangurambaga bwo kugarura abana bataye amashuri.

Rwigema yishimiye kuba yaremewe ibikoresho birimo imyenda
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi biyemeje kurwanya imirire mibi
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bakomeje kubakira abatishoboye

Théogène NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyanza

- Advertisement -