Nyaruguru: Abaturage barembejwe n’inka zibangiriza icyayi

Abahinzi b’icyayi barasaba gukemurirwa ikibazo cy’inka zibangiriza binatuma umusaruro wabo babona ugabanuka kubera icyo kibazo.

Abahinzi b’icyayi barasaba kwitabwaho

Mu mudugudu wa Nyamyumba mu kagari ka Murambi mu Murenge wa Mata mu karere ka Nyaruguru hari bamwe mu bahinzi b’icyayi bibumbiye muri Koperative bise KOTENYA bavuga ko bafite ikibazo cy’abatunze inka ziza zikabangiriza icyayi.

Umwe mu bahinzi avuga ko bakwiye gukemurirwa ikibazo cy’inka ziza kubangiriza mu masaha ya n’ijoro.

Ati“Abantu baturagirira inka mu cyayi mu masaha ya n’ijoro kuko kumanywa baba bazi ko ubuyobozi bw’umurenge n’ubuyobozi bw’akarere bwabafata bukabafunga bityo bakabikora n’ijoro.”

Aba bahinzi bavuga ko bazana amatungo y’inka mu cyayi bavuga ko bicyangiza bikagira ingaruka zirimo no kugabanuka ku masururo.

Umwe ati“Inka ikandagiye ingemwe kuko iba iremereye ihita yangiza kuburyo n’umusaruro ugabanuka.”

Umukozi ushinzwe ubuhinzi muri Koperative KOTENYA Janvier Musonera asaba inzego bireba gucyemura iki kibazo.

Ati“Turasaba inzego za Leta kudufasha abaturage bororere mu biraro aho kororera mu gasozi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Murwanashyaka Emmanuel avuga ko ubusanzwe iyo hari inka isohotse nyir’inka abihanirwa agacibwa amafaranga frws 20,000 kuri buri nka.

- Advertisement -

Mayor Murwanashyaka akagira icyo asaba abatunzi b’inka Ati “Ubwo ibyo bibazo bigenda bigaragara turi bwicare turebe ahagaragaye icyo kibazo tuhashyire ingufu kuko ntabwo ari ibyayi byose bashobora kuba baragiramo n’ubundi nta nka zigomba kuzerera ku gasozi zigomba kororerwa mu biraro.”

Koperative KOTENYA ikorera mu Mirenge itatu ariyo Mata, Kibeho na Ruramba bahinga icyayi ku buso bwa hectare 464 yatangiye mu mwaka wa 2001 igizwe n’abanyamuryango 1800 banahamya ko yabafashije kwiteza imbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru avuga ko iki kibazo bagiye kucyitaho

Théogène NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyaruguru