Prince Charles n’umugore we Camilla baraye i Kigali

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Kamena 2022 nibwo igikomangoma cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza, Charles n’umugore we  bageze iKigali, ku nshuro yabo ya mbere aho baje kwitabira inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma izwi CHOGM.

Igikomangoma cya Wales, Charles n’umugore we Camilla bageze i Kigali mu nama ya Commonwealth

Akigera ku kiguha cy’indege Mpuzamahanga cya Kanombe yakiriwe na Ambasaderi w’uRwanda mu Bwongereza, Amb. Joston Busingye ndetse n’ Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze mu Rwanda (RMB), Amb. Yamina Karitanyi ndetse n’abandi bakora muri Ambasade y’ubwongereza.

Ibiro by’u Bwami bw’u Bwongereza bibinyujije kuri Twitter kare byari bemeje  ko aba banyacyubahiro bagera i Kigali.

Muri iyi nama ya CHOGM, Prince Charles azaba ahagarariye nyina umubyara akaba n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II utarabashije kuboneka.

Charles Philip Arthur George ni umwana w’impfura mu bana bane Umwamikazi Elisabeth II, yabyaranye n’Igikomangoma Phillip.

Charles kandi ni we wahita asimbura nyina ku ngoma igihe yaba avuyeho.

Mu bandi bavukana harimo Andrew Albert Christian Edward (Prince Andrew), Anne Elizabeth Alice Louise (Princess Anne) na Edward Antony Richard Louis (Prince Edward).

Charles yavukiye mu ngoro ya Buckingham tariki ya 14 Ugushyingo 1948, ahagana saa Tatu n’iminota 14 z’ijoro.

Charles yari afite imyaka ine ubwo Umwamikazi Elizabeth II yimikwaga ku ngoma asimbuye se, George VI wari umaze gutanga.

- Advertisement -

Usibye kuba aje mu nama ya CHOGM biteganyijwe ko azasura n’imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, agasobanurirwa urugendo rwo gusaba no gutanga Imbabazi rwagejeje uRwanda ku bwiyunge busesuye.

Indege yazanye aba banyacyubahiro ubwo yageraga ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW