Prince Kid uregwa gusambanya ba Miss ubujurire bwe bwatewe utwatsi

Ingingo zigera kuri esheshatu Ishimwe Dieudonne uzwi cyane ku izina rya Prince Kid yatanze asaba urukiko kumurekura mu rubanza rwe rw’ubujurire zateshejwe agaciro, urukiko rwanzura ko akomeza gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo.

Me Nyembo Emeylne usanzwe wunganira Ishimwe Dieudonne ubwo baherukana mu Rukiko

Kuri uyu wa Gatanu Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasomye icyemezo cyarwo ku bujurire bwa Ishimwe Dieudonne wamenyekanye nka Prince Kid akaba akekwaho ibyaha bifitanye isano no gusambanya abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda.

Inteko y’ukucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko ni yo yasomye iki cyemezo cy’urukiko.

Cyasomwe Ubushinjacyaha budahagarariwe, Ishimwe Dieudonne, Prince Kid na we ntabwo urwego rw’amagereza mu Rwanda rwamuzanye gusomerwa.

Gusa Me Nyembo Emeylne usanzwe wunganira Ishimwe Dieudonne we yagaragaye mu rukiko ubwo icyemezo cyasomwaga

Icyumba cy’urukiko cyarimo abantu bo mu muryango wa Ishimwe Dieudinne n’itangazamakuru mpuzazamahanga, iry’imbere mu gihugu ndetse n’ibinyakuru bikorera ku mbuga nkoranyamabaga byigajenjemo ibikorera kuri YouTube.

Mu cyemezo Cy’urukiko, Umucamanza yategetse ko Ishimwe Dieudonne Alias Prince Kid akomeza gufungwa agategerereza ko azaburana mu mizi akaba umwere cyangwa agakatirwa.

Ishimwe Dieudonne hasomwe ubujurire bwe atari mu Rukiko

 

Impamvu zatumye Ishimwe ajururirira icyemezo cyamufunze by’agateganyo

- Advertisement -
  1. Urukiko rwemeje ko habayeho ishimishamubiri ku mukobwa (si ngombwa kuvuga amazina ye) rushingiye ku kuba yaravuze ko bamwijeje ko bazamwishyurira amashuri amaze kumushakira umwanya. Bavuga ko uyu mukobwa yananiwe kugaragaza icyari gutuma amushinja kandi ntacyo bapfa, ngo Urukiko rwirengagije ko ISHIMWE atari we wagombaga kugaragaza ko yakoze icyaha kuko izo nshingano ari iz’Ubushinjacyaha, zo kugaragaza mu buryo budasubirwaho ko Ishimwe Dieudonne yakozemo icyaha.
  2. Urukiko rwemeje ko “Happiness” ari ishimishamubiri, nk’igisobanuro rugenekereje, Abanyamategeko ba Prince Kid bavuga mu manza nshinjabyaha nta kugenekereza kubaho.
  3. Urukiko rwemeje ko inyandiko zakozwe n’abazishyizeho umukono zishinjura Ishimwe Dieudonne ziteshwa agaciro kuko Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ziri gukorwaho iperereza, aba bajurira bavuga ko urukiko rwirengagiza ko iyo nyandiko yashyizweho umukono na Noteri iba kamarampaka, rwemeza ko Divine Muheto wabaye Miss 2022 yakorewe Ishimishamubiri.
  4. Urukiko rwemeje ko habayeho guhoza ku nkeke kuri Muheto Divine rugendeye kuri Message.
  5. Kuba urukiko rwaremeje ko kuba Ishimwe Dieudonne yarahamagaye Muheto Divine mu masaha akuze ari ibishimangira ubutumwa bugufi Muheto yandikiwe na Ishimwe Dieudonne.
  6. Abavuga ko Urukiko rwirengagije ingwate y’umutungo utimukanwa n’uwimukanwa byatanzwe na Ishimwe Dieudonne kugira ngo arekurwe by’agateganyo akurikiranwe ari hanze, kandi ibyakozwe byose biri mu buryo Umushingamategeko yabiteganyije.

Prince Kid uregwa gusambanya “ba Miss” yamaze kujurira – Dore ingingo 6 yatanze

JEAN PAUL NKUNDINEZA /UMUSEKE.RW