RDC: Vital Kamerhe yahuye na Perezida Tshisekedi imbonankubone

Vital Kamerhe wahoze ayobora ibiro bya Perezida Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo nyuma akaza gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta, yatangaje ko ari umuturage mwiza kandi yiteguye gukorera igihugu nyuma yo gufungurwa.

Perezida Tshisekedi na Vital Kamerhe baherukaga guhura imbonankubone mu myaka ibiri itambutse

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 28 Kamena 2022 nibwo bwa mbere Perezida Tshisekedi yakiriye Vital Kamerhe i Kinshasa bagirana ibiganiro nyuma yo kuva muri gereza.

Imyaka ibiri yari yihiritse aba bombi baticara hamwe ngo bagirane ibiganiro ibyo ari byo byose.

Vital Kamerhe yongeye gushimangira ko ashyigikiye n’ubudahemuka umukuru w’igihugu Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo avuga ko yiteguye gushimangira ubufatanye bwa politiki bumuhuza n’umukuru w’igihugu binyuze mu mashyaka yabo ya politiki ya UNC na UDPS.

Yagize ati “Ingorane zose umuntu arazihanganira, zigomba kuba munsi yibyo umuntu ashobora guha igihugu cye n’abaturage.”

Ku ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Congo, Vital Kamerhe avuga ko ashyigikiye igisirikare cya Congo agasaba ko habaho ibikorwa bya dipolomasi n’ubutabazi kubagirwaho ingaruka n’intambara.

Kuri gahunda yiminsi 100, Vital Kamerhe atekereza ko ikomeje kuba imwe muri gahunda zatsinze kuko ibintu byinshi byagezweho mumezi 9 nubwo byarangiye atawe muri yombi.

Nyuma yimyaka mike muri gereza, Vital Kamerhe avuga ko yize byinshi birimo kwihangana no kwizera Imana.

Vital Kamerhe aramukanya na Perezida Tshisekedi
Vital Kamerhe yasabye ko binyuze muri dipolomasi intambara zo mu Burasirazuba bwa Congo zahagarikwa

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -