RDF yasubije ibirego bya Congo “tugomba gukumira ibitero byava hakurya y’imipaka”

Igisirikare cy’u Rwanda RDF cyahumurije Abanyarwanda ko umutekano n’ubusugire bw’igihugu burinzwe neza kandi ko nta bitero bizaturuka hanze ngo bigabwe ku butaka bw’u Rwanda.

Ikirango cy’ingabo za RDF

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’igisirikare cy’u Rwanda RDF (Rwanda Defence Force) mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Kamena 2022, Abanyarwanda bahumurijwe ko umutekano urinzwe.

RDF iti “Ingabo z’u Rwanda zirifuza kubwira buri wese ko umutekano n’ituze by’Abaturarwanda, n’ubusugire bw’u Rwanda byizewe, kandi ko RDF ikomeza gushaka gihamya y’uko ibitero bigabwa ku mipaka yarwo bihagaraye.”

Iri tangazo risohowe nyuma y’uko igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC ku mugoroba wo ku wa Mbere cyasohoye itangazo cyemeza ko umujyi wa Bunagana waguye mu maboko “y’ingabo z’u Rwanda” aho gufatwa n’inyeshyamba za M23.

Muri Congo hamaze iminsi imirwano ikomeye hagati y’ingabo za Leta FARDC n’imitwe izishyigikiye irimo FDLR nk’uko yabyemeje mu itangazo, bahanganye n’inyeshyamba za M23, ingabo za FARDC zivuga ko ifashwa n’u Rwanda.

Ibisasu birasirwa muri Congo bimaze kugwa ku butaka bw’u Rwanda  inshuro zigera kuri 4, mu Kinigi mu Karere ka Musanze no muri Burera. U Rwanda ruvuga ko hari abaturage bakomereketse ndetse n’ibikorwa remezo birasenyuka.

Gusa, mu gihe gishize abasirikare babiri ba RDF bari ku burinzi ku mupaka w’u Rwanda na DR Congo bagashimutwa tariki 23 Gicurasi, 2022 n’ingabo za Congo zifatanyije na FDLR, baje kurekurwa tariki 11 Kamena, 2022 nyuma y’ibiganiro byahuje ba Pereziba ba Congo n’u Rwanda bahujwe na Perezida wa Angola.

Aba basirikare barekuwe nyuma y’umunsi umwe mu Kagari ka Nyabigoma mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze harashwe ibisasu bibiri bya 122mm Rockets, gusa nubwo byateye ubwoba abaturage ngo ntawe byakomerekeje.

- Advertisement -

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW