Rubavu: Umuhanzi Muchoma yujuje inyubako y’amacumbi yiswe ‘Sana Motel’ – AMAFOTO

Umuhanzi Nizeyimana Didier wamenyekanye nka Muchoma yujuje inyubako y’amacumbi yahawe izina rya “Sana Motel” kikaba ari igikorwa cyakozwe mu rwego rwo kwiteza imbere muri gahunda yo kwigira no kwibeshaho, ndetse no kunganira abagenda mu karere ka Rubavu rimwe na rimwe baburaga aho gucumbika.

Umuhanzi Muchoma yujuje Motel mu Mbugangari i Gisenyi

Muchoma wafunguye iyi Motel yise “Sana Motel” iherereye mu Kagari ka Mbugangari mu Murenge wa Gisenyi yabwiye UMUSEKE ko ari umushinga wamutwaye imbaraga nyinshi harimo no kurya rimwe ku munsi.

Ngo yatekereje iyo nyubako kugira ngo agire igikorwa gifatika cy’ubukungu ariko kinafasha akarere ku bijyanye no gucumbikira abakagendamo baba baturutse hirya no hino.

Uyu musore wahoze ari ‘Mayibobo’ mu Mujyi wa Gisenyi asanzwe atuye i Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Avuga ko yubatse iyi Motel kugira ngo izamufashe mu myaka iri mbere mu gihe azaba ari mu bihe byo kuruhuka.

Ati “Ugomba gukora aka kanya ugifite imyaka mito kugira ngo mu myaka 50 nzaruhuke, byibura nanjye ntangire kunywa akantu, ntangire kwambara neza.”

Avuga ko mu kubaka ‘Sana Motel’ yiyimye byinshi birimo gukora amasaha y’ikirenga ndetse no kwizirika umukanda.

Ati “Ibaze muri USA, Nkaba nanywa amata n’irindazi kugira ngo byibura nizigame na 5$ kugira ngo kiriya gikorwa cyuzure.”

Iyi ‘Sana Motel’ ya Muchoma irimo ibyumba byiza byo kuruhukiramo hakaba hari n’aho kwicira akanyota kubafata agasembuye n’abakunda imitobe.

- Advertisement -

Uyu musore asaba abatemberera mu Mujyi wa Rubavu kugana ubu bushabitsi yafunguye mu rwego rwo kumushyigikira mu nzira y’iterambere.

Yabwiye UMUSEKE ko abahanzi n’ibindi byamamare bakwiriye gutegura ejo heza amafaranga bakayoshora mu mishinga ibungura.

Ati “Abahanzi bo nibategure imbere hazaza habo , bareke kumva ko ubuzima ari Hit gusa kuko nayo irashira.”

Muchoma azwi mu ndirimbo zirimo Imitoso yakoranye na The Ben, Toka Satani, Amarangamutima, Abimitwe n’izindi.

Nubwo yaje mu Rwanda mu gikorwa cyo gutaha iyi Motel avuga ko hari ibikorwa bya muzika ari gutunganya bizajya hanze mu minsi ya vuba.

Aha uba winjira muri Sana Motel ya Muchoma
Iyi motel ifite isuku ku buryo bugaragara
Ibitanda byo muri Sana Motel i Gisenyi
Mu masaha y’ijoro ni uku haba hameze
Muchoma agira inama abahanzi bagenzi be gushora imari mu mishinga y’iterambere

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW