Ubu bufasha bukomatanyije, bwabanjirijwe n’umuhango wo kunamira abatutsi bazize Jenoside barenga 63000 bashyinguye mu rwibutso rwa Kinazi.
Mukamudenge Consessa, Mukanyonga Olive, na Mukabaranga Elyse nibo ADEPR yafashije kubona amacumbi inabashumbusha Inka.
Mukamudenge avuga ko nta nzu yagiraga, kandi ko Jenoside yamwiciye Umuryango.
Ati “Biranshimishije kubona inzu nzasaziramo n’inka nzajya nkamirwa.”
Umushumba Mukuru wa ADEPR mu Rwanda Past Ndayizeye Isaîe avuga ko muri iyi minsi 100 yahariwe kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, bifatanyije n’abarokotse kugira ngo babahumurize mu butumwa bw’ijambo ry’Imana.
Yagize ati “Abateguye Jenoside yakorewe abatutsi, babanje kuyigisha banayicengeza mu baturage, uburyo bwo kuyirwanya ni ugutanga inyigisho zimakaza urukundo zikarwanya ingengabjtekerezo ya Jenoside.”
Ndayizeye yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ari no kwita ku bibazo abarokotse batishoboye basigiwe.
Hon Uwanyirigira Gloriose wari Umushyitsi mukuru muri uyu muhango, ashimira Itorero ry’ADEPR umurava rifite mu kubanisha neza abanyarwanda biciye mu nyigisho zitandukanye zo kurwinda amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati “Mu Rwanda rwo ha mbere uwagwirwaga n’amahano mu Muryango yanywaga icyo bitaga isubyo kugira ngo ayo mahano atazamukurikirana, bityo abayoboke b’amadini n’amatorero mu Rwanda bagomba kumenya ko iri subyo twarinyoye twese bitewe n’amateka mabi uRwanda rwanyuzemo.”