Mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Kamena 2022, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yabwiye abaturage bakirarana n’amatungo ko bitera umwanda bigakurura n’uburwayi.
Guverineri Kayitesi Alice uyobora Intara y’Amajyepfo mu butumwa nyamukuru yageneye abaturage yibukije ko bagomba kugira Isuku umuco.
Kayitesi yabwiye abatuye Umurenge wa Ntongwe aho yakoreye umuganda ko mu ngendo zigamije gushishikariza abaturage kugira Isuku, yakoze igenzura asanga hari bamwe bararana n’amatungo magufi cyane cyane.
Ati “Hari bamwe twasanze bararana n’ihene, ingurube, hafi y’ibitanda byabo harimo inkoko n’inkwavu.”
Guverineri Kayitesi yavuze ko hari n’abubaka ubwiherero butujuje ibisabwa, bajya kwiherera bagashyira abafasha ku izamu kugira ngo bacunge ko abantu batababona.
Kayitesi avuga kandi ko hari n’abatoga umubiri ndetse ntiboze n’amenyo.
Abaturage basabwe kugira isuku aho barara, ubwuherero bwujuje ibisabwa. Bibutswa ko bihima aho guhima Gitifu.
Hari abajya mu bwiherero bagahamagara abo bashakanye kubabera abazamu bacunga abantu kugira ngo batabarunguruka.
Cyakora uyu Muyobozi avuga ko aho imyumvire igeze y’abaturage mu gutandukana n’amatungo ari heza ugereranyije nuko byari bimeze mu myaka ishize.
Nyirakimonyo Elodia yemera ko hari abakirarana n’amatungo nubwo we yabicitseho, agahamya ko hari n’abanga gukaraba umubiri wose bagahitamo koga mu mutwe gusa cyangwa amaguru yonyine.
Ati “Hari abafite iyo ngeso, Ubuyobozi bugomba guhozaho ijisho kugira ngo bumve akamaro ko kugira isuku.”
- Advertisement -
Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ruhango Rusiribana Jean Marie yabwiye UMUSEKE ko bakoze akazi katoroshye ko kwigisha abararanaga n’amatungo gutandukana nayo.
Yagize ati “Kuva mu mwaka wa 2017-2018 kugeza mu mwaka wa 2020 abarenga ibihumbi 10 bararanaga n’amatungo bahise bitandukanya nayo, hasigara umubare mukeya.”
Rusiribana avuga ko bagiye gutangira irindi barura kugira ngo hamenyekane abandi bashya bakirarana nayo, akavuga ko iryo barura bateganya gukora ariryo rizongera kugaragaza abandi bagifite iyo ngeso.
Mu gikorwa cy’umuganda Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yashimiye abaturage ko nta n’umwe urarana n’Inka nkuko byahoze mu bihe bishize.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga