Muri uyu muhango wo kwibuka, umwe mu bari bahari yavuze mu mazina n’inshingano buri wese yari afite.
Abakozi b’amakomini ya Tambwe, Mukingi, Kigoma, Ntongwe, Murama na Masango nibo bibutswe uyu munsi.
Abibutswe barimo abari Burugumesitiri bungirije, abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi, abanyamabanga, abagenzacyaha(IPJ) abashinzwe ubuvuzi bw’amatungo, abashinzwe amahoro, n’abashoferi.
Mukanziza Nelia, umwe mu barokokeye mu Kabagari avuga ko abenshi muri aba bakozi b’amakomini, interahamwe zabashoreye zigenda zibakubita kugera ubwo zibaroshye mu mugezi wa Mwogo.
Yagize ati “Abo turabibuka ariko ntabwo turabona aho imibiri yabo yajugunywe.”
Gusa Mukanziza yavuze ko batazi niba izo nterahamwe zarabagejejeyo, kuko bari babakubise amaguru n’amaboko ku buryo akeka ko bagombaga gupfira mu nzira.
Ati “Iyo tutabona Inkotanyi nta mututsi numwe uba warabashije kurokoka.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema yihanganishije abarokotse, ababwira ko bafite Ubuyobozi bubitayeho, ababwira ko abishwe bazira uko basa ariko basiga batanze umusanzu ukomeye mu kubaka igihugu.
Ati “Amashanyarazi, imihanda n’ibindi tubona nibo basize babyubatse, bari abakozi beza.”
- Advertisement -
Habarurema yavuze ko nta bumwe bwari buhari icyo gihe, kuko benshi mubo bakoranaga batigeze babarengera.
Uyu Muyobozi avuga ko hari itandukaniro ry’Ubutegetsi bw’icyo gihe n’Ubuyobozi bwiza uRwanda rufite kuri ubu.
Yagize ati ” Dufite amazina y’abari abategetsi bagambaniye abakozi kubera ko ari abatutsi, hari Burugumesitiri Mpamo Esdras, Kagabo Charles.”
Yavuze ko amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, bagomba kuyakuramo amasomo yo kwiyubaka, kuko abanyarwanda bakorera iyo bagiye kubaha Inka batabaza ubwoko bwa buri wese.
Yasabye abaturage bafite amakuru, kuyatanga kugira ngo aho imibiri yajugunywe ibashe gushyingurwa mu cyubahiro.