Ruhango: Bibutse abari abakozi b’amakomini barimo abaroshywe mu mugezi wa Mwogo

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abakozi bari ab’amakomini, hasomwe urutonde rw’abagera kuri 37 biciwe mu bice bitandukanye bw’Akarere ka Ruhango kuri ubu.
Bamwe mu bakozi b’Akarere ka Ruhango bunamiye bagenzi babo bazize Jenoside

Muri uyu muhango wo kwibuka, umwe mu bari bahari yavuze mu mazina n’inshingano buri wese yari afite.

Abakozi b’amakomini ya Tambwe, Mukingi, Kigoma, Ntongwe, Murama na Masango nibo bibutswe uyu munsi.

Abibutswe barimo abari Burugumesitiri bungirije, abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi, abanyamabanga, abagenzacyaha(IPJ) abashinzwe ubuvuzi bw’amatungo, abashinzwe amahoro, n’abashoferi.

Mukanziza Nelia, umwe mu barokokeye mu Kabagari avuga ko abenshi muri  aba bakozi b’amakomini,  interahamwe zabashoreye zigenda zibakubita kugera ubwo zibaroshye mu mugezi wa Mwogo.

Yagize ati “Abo turabibuka ariko ntabwo turabona aho imibiri yabo yajugunywe.”

Gusa Mukanziza yavuze ko batazi niba izo nterahamwe zarabagejejeyo, kuko bari babakubise amaguru n’amaboko ku buryo akeka ko bagombaga gupfira mu nzira.

Ati “Iyo tutabona Inkotanyi nta mututsi numwe uba warabashije kurokoka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema yihanganishije abarokotse, ababwira ko bafite Ubuyobozi  bubitayeho, ababwira ko abishwe bazira uko basa ariko basiga batanze umusanzu ukomeye mu kubaka igihugu.

Ati “Amashanyarazi, imihanda n’ibindi tubona nibo basize babyubatse, bari abakozi beza.”

- Advertisement -

Habarurema yavuze ko nta bumwe bwari buhari icyo gihe, kuko benshi mubo bakoranaga batigeze babarengera.

Uyu Muyobozi avuga ko hari itandukaniro ry’Ubutegetsi bw’icyo gihe n’Ubuyobozi bwiza uRwanda rufite kuri ubu.

Yagize ati ” Dufite amazina y’abari abategetsi bagambaniye abakozi kubera ko ari abatutsi, hari Burugumesitiri  Mpamo Esdras, Kagabo Charles.”

Yavuze ko amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi  mu Rwanda,  bagomba kuyakuramo amasomo yo kwiyubaka, kuko abanyarwanda bakorera iyo bagiye kubaha Inka batabaza ubwoko bwa buri wese.

Yasabye abaturage bafite amakuru, kuyatanga kugira ngo aho imibiri yajugunywe  ibashe gushyingurwa mu cyubahiro.

Mu minsi 100 yahariwe ibikorwa byo kwibuka, hirya  no hino mu Gihugu bagenda bibuka hakurikijwe  ibyiciro.
Bamwe mu bafite ababo biciwe hirya no hino mu Makomini
Inzego zitandukanye zibutse abakozi b’amakomini bazize Jenoside
Mayor wa Muhanga Kayitare Jacqueline, na mugenzi we Mayor wa Ruhango Habarurema Valens mu muhango wo kwibuka
Mukanziza Nelia warokokeye mu Kabagari avuga ko iyo batagira Inkotanyi nta mututsi numwe wari kurokoka
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Habarurema Valens yasabye abaturage bafite amakuru yaho imibiri yajugunywe kuyatanga
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW Ruhango