Rulindo: Abagabo batatu bafashwe batetse kanyanga

Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Rulindo yataye muri yombi abagabo batatu batekera kanyanga mu rugo rw’undi muturage, na we yahise atabwa muri yombi.

Bafashwe ahagana saa tanu z’ijiro batetse Kanyanga

Twagirimana Emmanuel w’imyaka 23, Ndayisaba Jean d’Amour w’imyaka 27 bafatiwe mu rugo rwa Nkubito Gervais na we wafatanyaga na bo, bafashwe ku Gatandatu tariki 18 Kamena, 2022.

Bafatiwe mu Murenge wa Murambi, Akagari ka Gatwa mu Mudugudu wa Gisiza ahagana saa tanu z’ijoro ubwo bari bagitetse iyo kanyanga n’ibikoresho byose bifashishaga, banafatanywe litiro 10 za kanyanga bari bamaze guteka n’icupa rya Red warage.

Bafatanywe amajerekani 7 yifashishwa mu gukora kanyanga, ingunguru ya litiro 350 y’umusemburo wifashishwa mu gukora kanyanga, ikidomoro cya litiro 180 gitazemo, ingunguru batekeyemo kanyanga n’uruseke ruyungurura kanyanga.

Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga, yashimye abaturage batanga amakuru ahabera ibyaha, anabashimira imikoranire myiza bagirana, gusa abasaba kwirinda kuko bibakururira ibihano bikomeye.

Yagize ati “Tuributsa abaturage kwirinda kwishora mu byaha byo gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge  kuko bibakururira ibihano biremereye  byo mu rwego rw’amategeko, uretse kandi n’ibihano ibiyobyabwenge bigira ingaruka ku buzima bw’ababinyoye, ntabwo rero Polisi izigera iha agahenge abo bose babigiramo uruhare. Turabagira inama yo gushakira imibereho mu bindi kuko iyo mu byaha ntiramba kandi turashimira abaturage bakomeza kuduha amakuru.”

Abafashwe bose n’ibyo bafatanywe bahise bajya gucumbikirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Murambi kugira ngo bashyikirizwe Ubugenzacyaha, RIB na yo izakore dosiye ku byaha bakurikiranyweho.

Kuva mu kwezi kwa Gicurasi 2022 mu Ntara y’Amajyaruguru hamaze gufatwa kanyanga zingana na litiro 4,098, Polisi ikaba isaba abaturage kwirinda gushakira amaronko mu biyobyabwenge kuko itazabihanganira.

Bafashwe hari izo bamaze gushyira mu majerekani

Nyirandikubwimana Janviere

- Advertisement -