Rulindo: Abarimo abakora uburaya babwiwe ububi bwa Malaria

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo ku bufatanyije n’Umuryango ASOFERWA (Association de solidalite des Femmes Rwandaises),basobanuriye ububi bwa Malaria ibyiciro byihariye by’abantu bafite ibyago byo kurumwa n’umubu bakaba ba kwandura Malaria ahanini bitewe n’amasaha y’akazi bakora ya n’ijoro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ASOFERWA,yavuze ko ibyiciro byatoranyijwe bifite ibyago byo kwandura Malaria

Muri ibyo byiciro birimo abakora uburaya,ubucuruzi bwambukiranya imipaka, abahinzi bo mu bishanga , abashoferi ndetse n’abandi.

Ubusanzwe imibare y’Ikigo cy’Ubuzima, RBC, igaragaza ko abarwaye Malaria mu myaka itandukanye yagiye igabanuka ahanini bitewe n’ubukangurambaga bukorwa.

RBC igaragaza ko  mu 2017 bavuye kuri 4.812.883 bagera kuri 3.609.323 mu 2019.

Mu 2020 baragabanutse bagera ku 1.866.421,bagabanutseho 48% mu gihe mu 2021 bagabanutseho 38 bagera ku 1.152.439.

Abarwaye Malaria y’igikatu na bo baragabanutse kuva mu 2017 kuko abayirwaye ari 11.303 naho mu 2018 bagera ku 8293 mu 2019 baragabanuka nabwo baba 6.249.

Mu 2020 abayirwaye ni 3423 naho mu 2021 ni 1915,mu gihe mu mezi atanu ya 2022,abamaze kuyirwara 162.

Ni mu gihe abahitanywe na Malaria na bo bakomeje kugabanuka,muri 2017 yishe abantu 394mu 2018 yari 336,mu 2019 baba 218,mu 2020 ni 142,2021, ni 69 ,mu mezi atanu ya 2022, ni barindwi gusa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ASOFERWA, Nshimiyimana Apolinaire yabwiye UMUSEKE ko ubukangurambaga bwo kurwanya Malaria bugenda butanga umusaruro nk’uko bigaragazwa na RBC.

- Advertisement -

Nshimiyimana yavuze kandi ko impamvu bahisemo gukora ubukangurambaga ku byiciro by’abantu bihariye ,ubushakashatsi bwa RBC, bwagaragaje ko ari bo bafite ibyago byinshi byo kwandura Malaria.

Yagize ati”Ibyo byiciro tujya kubihitamo byaturutse ku bushakashatsi bwakozwe , Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima kiranabutangaza, bwagaragaza ko hari ibyiciro bigoye kubigeraho mu bukangurambaga bwo kwirinda Malaria, bikeneye umwihariko. Nk’abakora uburaya hari igihe baba baryamye, kuko baba baraye n’ijoro, kubageraho urumva ko bigoye,dufite uburyo bwihariye bwo kubageraho nabo bakirinda.”

Yasabye abaturage by’umwihariko abatuye mu Karere ka Rulindo kwirinda Malaria ndetse no mu gihe bakumva bafite uburwayi, bakirinda Malariabatarazahara.

Yagize ati “Abagenerwabikorwa ni ugukomeza ubukangurambaga , mbere na mbere birinde ariko n’igihe bumvise hari ikibazo bagize ibimenyetso bya Malaria bagane abajyanama b’ubuzima bakibyumva batarazahara kandi tugaragaza ko ari ikibazo kireba buri umwe nta n’umwe uvuyemo.Tukagira intero imwe ari yo “kurandura Malaria bihera kuri jye”.

Uyu muyobozi yavuze ko muri buri Ntara zigize igihugu, ubu bukangurambaga bumaze kugera muri buri Karere.

Nduhuye Felix, Umukozi wa Profemme Twese Hamwe, ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Malaria mu Karere ka Rulindo na Gakenke, yabwiye UMUSEKE ko hari ubwo abaturage bo mu bice bo mu Ntara y’Amajyaruguru batinda kwisuzumisha Malaria ahanini bakeka ko ari amarozi kuko Malaria muri iyi Ntara idakunze kwibasira abantu.

Yagize ati “Malaria hano ni nke ariko ntabwo twarekeraho kuko intero dufite ni ukurandura Malaria, umwihariko uri muri iyi Ntara y’Amajyaruguru ni uko abaturage umubiri wabo udafite ubwirinzi, iyo barwaye Malaria irabazahaza kuruta Uturere tugaragaramo Malaria nyinshi, akaba ari nazo mpamvu tubashishikariza kwirinda .Ikindi kubera ko idahari hari ubwo bajya kwivuza batinze batekereje ko ari amarozi ntibahite bibuka ko ari Malaria kubera ko atari ikintu gihari cyane.”

Umukozi w’Akarere ka Rulindo ushinzwe guhuza ibikorwa by’abafatanyabikorwa, Munyandinda Jean Bosco, yavuze ko Malaria ihangayikishije bityo ko bagomba gukomeza ingamba zo kwirinda.

Yagize ati “Ikibazo cya Malaria cyirahangayikishije ,na hano turacyafite umubare w’abantu bashobora no kwicwa na Malaria cyane cyane mu gice cyo muri zone ya Rutongo, ibyo bikaba biterwa n’imyimvurey’abaturage mu gushyira muri gahunda zitandukanye zigamije kurandura Malaria. Ingamba zihari ni ugukomeza gukangurira  abaturage kugana kwa muganga ku gihe mu gihe babona hari ibimenyetso bya Malaria, bagakoresha inzitiramubu ndetse n’ibindi bifasha kwirukana Malaria.”

Mu Karere ka Rulindo imibare igaragaza ko mu bantu 1000 ,48% barwaye Malaria, naho abafite iyigikatu ni abantu 87.

Abarimo abakora uburaya ni bamwe mu baganirijwe
Abayobozi bo muri Akarere ndetse no mu miryango itari iya leta yahagurukiye Malaria

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW i Rulindo