Rulindo: Umugore yasanzwe mu nzu yapfuye “abamwishe bamutwaye matela n’ibindi bikoresho”

Mukamana Frorence w’imyaka 46 wo mu Murenge wa Shyorongi, Akagari ka Kijabagwe, mu Mudugudu wa Nyamugari mu Karere ka Rulindo yasanzwe mu nzu yapfuye, harakekwa abagizi ba nabi bamunize.

Ibiro by’Akarere ka Rulindo

 

Amakuru agera ku Umuseke ni uko uyu mugore  yari asanzwe yibana kuko umugabo we na we yari yaritabye Imana kandi n’umukobwa we batabanaga.

Ku wa Gatanu tariki ya 23 Kamena 2022 yabonywe mu isantere ari mu zima ariko yaje gutangira kubura kuva icyo gihe aza gusangwa mu nzu yitabye Imana, mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 26 Kamena 2022.

Umwe mu bagize umuryango we yabwiye UMUSEKE ko usibye kuba bikekwa ko  yishwe n’abagizi ba nabi, banatwaye bimwe mu bikoresho byari mu nzu.

Yagize ati “YarI ari mu itsinda, noneho amaze kujya mu itsinda avamo. Amaze kuva mu itsinda abwira abantu ati ‘ejo nzajya kugura inkweto hari umuntu wo mu cyaro nshaka gutahira ubukwe’, arataha ubwo yararyamye. Hashira iminsi nta muntu umubona hanze.”

Yakomeje ati “Umuntu ajyayo, arakomanga habura umuntu umwikiriza, noneho agera mu nzu n’abayobozi baraza, bamusanga mu nzu yarapfuye. Noneho inzu nsanga ibintu babyibye, matera n’ibitanda byose barabitwaye.”

Amakuru avuga ko yari nyakwigendera yigeze kugirana amakimbirane n’umuntu ndetse ko yari yaratanze ikirego mu rwego rw’Ubugenzacyaha, ariko atari yarahawe ubutabera, bigakekwa ko na byo byaba ari yo ntandaro y’ibyamubayeho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyorongi, Nzeyimana Jean Vedaste yabwiye Umuseke ko uwo mugore yasanzwe mu nzu yapfuye gusa ko inzego zishinzwe iperereza zirikomeje.

- Advertisement -

Yagize ati “Nibyo twaraye tubimenye nijoro, nibwo abaturanyi b’uwo nyakwigendera batari bamubonye, bibaza uko byagenze, mu kugerayo basanga urugi rurakinze, basanze rukinze, banyura impande zose, basanga rumwe rwemeye gukinguka, bahamagara abandi n’abayobozi, bageze mu nzu basanga umuntu yapfuye byarangiye.”

Yakomeje ati “Twahamagaye inzego z’umutekano na RIB kugira ngo zitangire isuzuma ariko hagati aho hari abatangiye gukekwa, turi kubikoraho, turi gushakisha amakuru  no kubashakisha kugira ngo bakurikiranywe.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe bagafatanya  n’inzego z’ibanze gukemura ikibazo gihari.

Yagize ati “Umuntu waba afite ikibazo n’undi yakakivuze kikamenyekana kigakurikiranwa ,tugafatanya mu kugikemura kuko kugeza ubu ntituramenya impamvu yabiteye.”

Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Ruli mu gihe inzego zishinzwe iperereza zirikomeje.

TUYISHIMIRE Raymond \UMUSEKE.RW