Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), Dr Murangira B Thierry yatangaje ko uwari Umuyobozi ushinzwe Amarushanwa mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (RERWAFA) afunzwe ndetse n’umusifuzi bakekwaho ibyaha birimo guhindura inyandiko no gukoresha inyandiko mpimbano.
Dr Murangira avuga ko RIB yakiriye ikirego cyatanzwe na FERWAFA kuri ruswa ivugwa mu marushwanwa y’umupira w’amaguru mu Rwanda, ndetse iperereza rihita ritangira.
Ati “Iperereza ry’ibanze rimaze kugaragaza ko hari impamvu zikomeye zituma Felix Nzeyimana wari ushinzwe gutegura amarushanwa, na Tuyisenge Java, Umusifuzi bakekwaho ibyaha bitatu.”
Ibyo byaha ni:
Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano,
Kugera ku makuru hagambiriwe gukora icyaha,
Guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe.
Audio
Umuvugizi wa RIB avuga ko icyaha cyo Guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano,
gihanwa n’ingingo ya 276 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, kikaba gihanishwa igihano kiri hagati y’imyaka 5-7 y’igifungo iyo ukiregwa agihamijwe n’Urukiko. Iki gihano kiyongeraho n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 3-5Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Kugera ku makuru hagambiriwe gukora icyaha, cyo gihanwa n’ingingo ya 17 y’Itegeko Ryerekeranye no guhana no gukumira ibyaha bikoreshejwe Ikoranabuhanga.
Guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe, ni icyaha gihanwa n’ingingo ya 18 ya ririya tegeko rihana icyaha cya kabiri bakekwaho.
- Advertisement -
Dr Murangira ati “Ibi byaha bibiri bihanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka 2 n’ihazabu ya miliyoni 1-3Frw.”
Abaregwa bafungiye kuri sitasiyo za Rwezamenyo i Nyamirambo, na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Lagarette mu gihe iperereza rigikorwa ngo na dosiye yabo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Ferwafa yirukanye Nizeyimana Félix wari ushinzwe amarushanwa
UMUSEKE.RW