Munyarukiko Jean w’imyaka 60 wo mu Murenge wa Ruhango, mu Karere ka Rutsiro mu ntara y’Iburengerazuba, afunzwe akekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Nyiramugisha Solange w’imyaka 34, ukomoka mu Murenge wa Nyundo, mu Karere ka Rubavu.
Amakuru yizewe agera ku UMUSEKE , ni uko uyu mugore yagiye gusura Munyarukiko kuwa Gatandatu tariki ya 18 Kamena 2022,bigeze mu masaha ya nimugoroba yo ku cyumweru tariki ya 19 nibwo uyu mugabo yahamagaje Abajyanama b’ubuzima, ko ubuzima bw’umushyitsi we butameze neza, ariko aza guhita yitaba Imana akigezwa kwa muganga.
Ibyo bikimara kuba, kuwa mbere mu gitondo , yamenye amakuru ko uwari wamusuye yamaze gushiramo umwuka, niko guhita ahunga agerageza gucika inzego z’umutekano n’ubwo yaje gutabwa muri yombi. Andi makuru ni uko ukekwa yari yaratandukanye n’umugore akaba yari asanzwe yibana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Mpirwa Migabo yabwiye UMUSEKE ko uyu mugabo yamaze gutabwa muri yombi, nyuma yo gufatirwa mu Murenge wa Mushonyi agerageza gucika inzego z’umutekano,asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe.
Yagize ati “Arafunze nibyo , aracyakorwaho iperereza.Icya mbere ni ugutanga amakuru.Impamvu uyu akekwa ni uko nta baturage yigeze amenyesha ikibazo yahuye na cyo cyangwa umuntu yakiriye.Niba ari umuntu ugusuye ukamutangariza ubuyobozi ndetse turashishikariza abaturage gufatanya n’inzego z’ubuyobozi gutanga amakuru no kwirinda icyatuma haba impanuka nk’izo zitateganyijwe.”
Kugeza ubu ukekwa kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera afungiye kuri polisi ya Ruhango mu gihe iperereza rigikomeje.