Rwamagana City yatabaje Ferwafa kubera ibiri kuyivugwaho

Ku wa Gatanu tariki 10 Kamena, humvikanye amakuru avuga ko ikipe ya AS Muhanga yaba yarareze Rwamagana City nyuma y’umukino wa 1/4 izi zombi zahuriyemo muri shampiyona y’icyiciro cya Kabiri.

Rwamagana City yatabaje Ferwafa

Ku wa Gatandatu tariki 11 Kamena, Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa, yemeje amakuru avuga ko AS Muhanga yatanze ikirego muri iri shyirahamwe, iregamo Rwamagana City.

Nyuma yo kumva ko yarezwe, ubuyobozi bwa Rwamagana City bwandikiye Ferwafa busabobanura bimwe byavuzwe nk’amakosa iyi kipe ishinjwa. Iyi kipe yavuze ko abakinnyi bayo bikekwa ko yakinishije bafite amakarita y’umuhondo, bihabanye n’ukuri.

Muri iyi baruwa Rwamagana City yandikiye iri shyirahamwe, yavuze ko itazi ikirego iregwa na AS Muhanga, isaba ko yagisobanurirwa. Yavuze kandi ko n’ubwo yaba yararezwe byaba byarakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko igihe kigenwa cyo gutanga ikirego cyari cyarenze.

Iyi kipe y’i Burasirazuba, yasabye ko iki kirego cyasuzumwana ubushishozi kugira ngo hatazagira umunyamuryango wa Ferwafa ubirenganiramo.

Muri iyi baruwa, hamenyeshejwe Minisiteri ya Siporo, Ferwafa, Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru b’Imikino mu Rwanda (AJSPOR).

Biteganyijwe ko imikino ibanza ya 1/2 cy’irangiza izakinwa tariki 14, mu gihe iyo kwishyura izakinwa tariki 18 uku kwezi.

Rwamagana City cyangwa AS Muhanga izahura na Interforce FC, mu gihe Sunrise FC yo izahura na Vision FC.

- Advertisement -
Rwamagana City yandikiye Ferwafa iyisaba gusuzumana ubushishozi mu kirego yarezwe na AS Muhanga

UMUSEKE.RW