Sogonya Hamiss arasaba Ferwafa kongera amahugurwa y’abatoza b’abagore

Mu makipe y’abagore akina umupira w’amaguru mu cyiciro cya Mbere n’icya Kabiri, haracyagaragaramo imbogamizi z’abahatoza bagifite ubumenyi budahagije bukwiye kongerwa. Muri aya makipe kandi, haracyagaragara abatoza badafite ibyangombwa byo ku rwego rwa CAF, binatuma bamwe hari amahirwe Babura yo gufata inshingano runaka.

Amakipe y’abagore aracyatozwa n’abadafite ubumenyi buhagije

Umutoza mukuru wa          AS Kigali WFC, Sogonya Hamiss Cyishi, mu mboni ze ahamya ko mu mupira w’abagore hakirimo imbogamizi z’abahatoza badafite ibyangombwa n’abandi badafite ubumenyi buhagije.

Aganira na UMUSEKE, Sogonya yavuze ko abatoza mu makipe y’abagore batitwa abatoza, ahubwo bitwa abarezi kuko hari ubumenyi bwo gutoza badafite. Uyu mutoza ni ho ahera asaba Ferwafa ko ikwiye kubongerera amahugurwa.

Ati “Navuga ko mu Ntara nta batoza bahari, navuga ko hari abarezi kuko ibyo baba bakina ni ibintu bidafatika. Birasaba ko Ferwafa ishyiraho ingengo y’imari kugira ngo bahugure abatoza b’abagore. Amakipe y’abagore bakeneye kongerwa ubumenyi kugira ngo umupira w’abagore urusheho gutera imbere.”

Yongeyeho ati “Abafite Licences baracyari bake cyane. Usanga abagore batabona amahugurwa ahagije. Njye nasaba ababishinzwe gufasha abatoza muri iki gice, kongera amahugurwa.”

Gusa n’ubwo uyu mutoza avuga ibi, hari abatoza b’abagore bamaze kugera ku rwego rwiza, barangajwe imbere na Nyinawumuntu Grȃce n’abandi.

Amakipe y’abagore amaze kuzamura urwego ariko abayatoza bakeneye amahugurwa menshi
Sogonya Hamiss utoza AS Kigali WFC, arasabira amahugurwa abatoza bagenzi be
AS Kigali WFC yegukanye igikombe cya shampiyona itozwa na Kayitesi Egidie

UMUSEKE.RW