U Rwanda ruri mu bihugu bizakurirwaho imisoro ku bicuruzwa rushora mu Bwongereza

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Boris Johnson kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Kamena 2022, ubwo hasozwaga ihuriro ry’ubucuruzi  mu nama ya CHOGM2022 iri kubera iKigali, yatange ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byitezweho gushorwamwo imari n’Ubwongereza.

Boris Johnson ubwo yari yakiriwe na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro

Boris yatangaje ko muri Nyakanga uyu mwaka hazatangazwa ibihihugu 6  bizakurirwaho imisoro ku bintu bikunze kohereza kurusha ibindi  mu Bwongereza.

U Rwanda n’UBwongereza mu mezi ashize byaganiriye  ku bucuruzi hagamijwe kunoza ahazaza habwo hagati y’ibihugu byombi.

Ubusanzwe u Rwanda rukunze kohereza mu Bwongereza ibicuruzwa birimo imboga, imbuto, indabo, n’urusenda .

Iyi mikoranire mishya y’ubucuruzi n’Ubwongereza igamije gufasha u Rwanda kugabanya ikiguzi cyatangwaga ku bucuruzi, bikazatuma umusaruro n’agaciro byiyongera.

Johnson yagaragaje ko ashyigikiye ibijyanye n’isoko rusange rya Afurika, avuga ko rizafasha kwagura no guteza imbere ubukungu bw’ibihugu bya Afurika.

Boris Johnson avuga ko gukuraho imisoro ku bihugu bya Commonwealth bicuruzanya n’Ubwongereza bigamije kuzamura iterambere ryabyo

Yanagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda uko butera imbere, u Rwanda rushyize imbaraga mu kugabanya umubare w’abana bapfa bavuka aho wagabanutse ku kigero cya 80% kuva mu mwaka wa 2000, abantu 9 ku bantu 10 b’Abanyarwanda bafite ubwishingizi mu kwivuza, kandi abana bose bagana ishuri, ari na byo Commonwealth yifuza.

Aganira na Perezida Kagame, Johnson yatangaje ko Ubwongereza buzakomeza kugirana ubufatanye n’u Rwanda.

Muri iyi nama u Rwanda rwagaragaje amahirwe menshi ari mu ishoramari rya rwo ririmo  ikigo Mpuzamahanga cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, n’udushya dutandukanye mu ikoranabuhanga  mu bikorwa by’uburezi.

- Advertisement -

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Boris Johnson ari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye bitabiriye inama ya CHOGM ibera i Kigali.

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW