Ubushinwa bwateguje intambara igihe America yafasha Taiwan kwigenga

Hashize igihe America irebana ay’ingwe n’Ubushinwa, ubu ibihugu birapfa Taiwan, Ubushinwa bwaburiye America ko nifasha iyo Ntara kwigenga bizatuma bukoresha ingufu za gisirikare.

Ubushinwa buvuga ko uzabwambura Taiwan buzamurwanya

Minisitiri w’Ingabo w’Ubushinwa, Wei Fenghe yahuye n’Umunyabanga wa Leta ushinzwe Umutekano muri America, Gen Lloyd Austin mu nama iri kubera muri Singapore yiga umutekano muri Aziya.

Wei Fenghe yavuze ko kuba Taiwan yakwikura ku Bushinwa bizatuma iki gihugu gikoresha ingufu za gisirikare, iyo mirwano ikazakorwa ku kiguzi icyo ari cyo cyose.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umutekano muri America, Lloyd Austin we yavuze ko ibikorwa by’Ubushinwa bigamije ubushotoranyi no guhungabanya ituze ry’Akarere.

Yavuze ko hari imibare y’indege z’Ubushinwa zihora zizenguruka ikirere cyegereye ikirwa cya Taiwan bikaba buri munsi, bityo ngo bibangamiye amahoro n’umutekano muri ako Karere.

Ubushinwa buvuga ko Taiwan nubwo ifite ubuyobozi bwayo buyifata nk’agace k’Ubushinwa bityo Minisitiri w’Ingabo Wei akamagana amasezerano Amerika igirana na Taiwan ajye n’ubucuruzi bw’intwaro.

Umuvugizi we yasubiye mu magambo yavuze ati “Igihe uwo ari we wese yagerageza kuvana Taiwan ku Bushinwa, igisirikare cy’Ubushinwa (Chinese People’s Liberation Army, PLA) nta yandi mahitamo gifite uretse kurwana ku kiguzi cyose byasaba, kikaburizamo ubwigenge bwa Taiwan, no kurengera ubusugire bw’igihugu, n’ubutaka bwacyo.”

Minisitiri w’Ingabo wa America, Austin avuga ko America yiyemeje gusinya inyandiko ivuga ko Ubushinwa bwonyine ari bwo budashyigikiye ubwigenge bwa Taiwan.

Yavuze ko mu gukemura amakimbirane nta na rimwe intambara yabaye igisubizo.

- Advertisement -

Ni ubwa mbere ba Minisitiri b’Ingabo ba America n’Ubushinwa bahuye mu nama mu gihe ibihugu byabo birebana ay’ingwe kubera Taiwan, inama yabo yabereye Shangri-La ikaba yamaze isaha imwe.

Wei Fenghe yavuze ko ibiganiro byagenze neza ndetse buri ruhande ruvuga ko byabaye mu buryo bwa kivandimwe.

Austin yavuze ko hakwiye kubaho mu buryo buhoraho kuganira kugira ngo hatazabaho kubusanya cyangwa kutumva ibintu kimwe hagati ya America n’igisirikare cy’Ubushinwa.

Muri Gicurasi, 2022 Taiwan yavuze ko yohereje indege zayo mu kirere ngo zihe gasopo indege 30 Ubushinwa bwari bwohereje mu kirere Taiwan ivuga ko igenzura.

Nibwo bwa mbere Ubushinwa bwari bukoze icyo gikorwa kuva muri Mutarama, 2022, byatumye Taiwan ihagurutsa indege 22 n’ibindi bikoresho bya gisirikare, amato y’intambara nk’uko Ministeri y’ingabo yahoo yabitangaje.

Minisitiri w’Ingabo w’Ubushinwa, Wei Fenghe yahuye n’Umunyabanga wa Leta ushinzwe Umutekano muri America, Gen Lloyd Austin mu nama iri kubera muri Singapore

IVOMO: BBC

UMUSEKE.RW