Umujyi wa Kigali uzanye uburyo bushya bwo kugenzura imyubakire y’akajagari

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bugiye gucyemura ibibazo by’imyubakire y’akajagari hakoreshejwe uburyo bushya bw’ikoranabuhanga mu gutahura inzu zubatswe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umujyi wa Kigali usaba abaturage kubaka inzu babanje gusaba ibyangombwa byo kubaka

Umujyi wa Kigali uvuga ko mu gucyemura ibi bibazo hazajyaho uburyo bw’ikoranabuhanga bugahuzwa n’icyangombwa cyo kubaka (BPMIS: Building PermitS Management  information Sysyem) ndetse n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi kiri kuri Internet ku buryo kumenya inzu nshya zubatswe bizajya bigenzurirwa kure.

Ubwo Perezida wa Komisiyo ya Politike, imiyoborere n’imibereho myiza muri Sena, Rambert Dushimirimana, yaganiraga n’abayobozi b’Umujyi wa Kigali mu cyumweru gishize,  bimwe mu byaganiriweho ni ibijyanye n’uburyo hadashyirwamo imbaraga no  gushyira ku murongo  imyubakira abantu bagakomeza kubaka mu kajagari.

Yagize ati   “Icyo dusaba rero  hari ubushobozi bw’umuturage turimo turareba ariko hari n’Umujyi uko ugomba kuba umeze. Imiterere y’Umujyi wa Kigali twifuza, tumaze kubonera ibihembo byinshi, icyo dushaka ni uko  mbere y’uko hagira igitegurwa, umuturage aba yakimenye. Niba bamubwiye ngo aha uri  turifuza ko hamera gutya ku mpamvu  runaka, ni babimubwire  hakiri kare.”

Yakomeje agira ati “Icyo twababwiraga ni  bagere hasi mu Midugudu  n’abayobozi bose b’inzego z’ibanze ku buryo igishushanyombonera umuturage akibona, agahita we yibonamo.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ibikorwa remezo, Merard Mpabwanamaguru yabwiye The NewTimes ko  ibibazo byo kubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko  bagiye kubishakira igisubizo hashyirwaho  uburyo bw’ikoranabuhanga buzahuzwa n’icyangombwa cyo kubaka.

Yagize ati “Hari abantu  bubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Bubaka inzu nijoro. Benshi muri abo  bagerwaho n’ibiza ni ababa bubatse mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Iki kibazo, twagishakiye igisubizo. Mu mashusho yafashwe  mu buryo bwa saterite, yatweretse izo nzu n’aho ziherereye.”

Mpabwamanamaguru  yongeyeho ko ”Ibyangombwa byose  twasanze bifite ikibazo biri  gukorwaho. Abashinzwe imyubakire ndetse n’ubutaka bacu  barakorana umwe ku wundi   hanyuma bazagaragaze ibyangombwa bifite ikibazo, niba ari mu kuvugurura cyangwa imyubakire. Hanyuma amakuru azashyirwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, bikwereke  ngo ni iyihe nzu  ifite  ikibazo cy’imyubakire,  ngo ni iyihe yishe amabwiriza.”

Umuyobozi ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, Urujeni Martine avuga ko  Umujyi wa Kigali, ukomeje gahunda yo kunoza imitangire ya Serivisi y’ubutaka n’imyubakire   no kongera umubare w’abatanga izi serivsi

- Advertisement -

Yagize ati “Mu Nteko  z’abaturage, mu biganiro bitangwa  no mu bibazo tuboneraho umwanya wo gusobanurira abaturage  icyo ako gace kagenewe, tubakangurira cyane cyane  kureka kubaka badafite  ibyangombwa, kubaka mu kajagari na serivisi z’ubutaka no gutanga ibyangombwa zirimo ziramanuka zikegerezwa umuturage  ku Murenge, ahubwo Umurenge ugahabwa imbaraga n’abakozi kugira ngo n’ibyerekeranye no gutanga  ibyangombwa by’ubutaka bye kuba ku muntu umwe.”

Umuyobozi Wungirije ushinzwe imiyoborere mu Karere ka Gasabo, Mudaheranwa Regis, yavuze ko iri koranabuhanga rizatanga igisubizo ku bibazo by’imyubakire idakurikije amategeko.

 

Abaturage  bavuga ko hari ubwo barengana…

Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Kigali bemeza ko  ubuyobozi butabaha amakuru ajyanye n’igishushanyo mbonera, niba aho batuye ari aho gutura cyangwa ahagenewe ibindi bikorwa.

Umuturage yagize ati “Igishushanyo mbonera kiraza, kikavuga ngo uri mu nganda, imisoro  ikazamuka, imisoro yazamuka ugasanga  uri gusora ibintu utazi ibyo ari ibyo. Niba  igishushanyo mbonera cyije, cyakajyanye n’ibikorwa. Ibyo bikorwa, usora agasora avuga  ati  ndi gusorera mu nganda koko, niba ari umunyenganda , niba ari undi ariko akaba avuga ati ndi kuhashyira uruganda.”

Undi na we ati “Tumaze imyaka n’imyaniko batubwira bati igishushanyo mbonera cyarahageze, ariko amaso yaheze mu kirere. None se nzaterura nubake inzu hano Leta itahampereye uburenganzira? Niba  batampaye uburenganzira bazabisenya. Nkeneye amakuru yo muri Leta kugira ngo badufashe, bafashe n’urwo rubyiruko rwacu.”

Iri koranabuhanga ryakozwe n’ikigo ESri Rwanda Limited.

IVOMO: The NewTimes

UMUSEKE.RW