Umuri Foundation yashyize imbaraga mu gufasha abangavu kurwanya inda zitateganyijwe

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi
AHF-RWANDA na Umuri Foundation bakomeje guherekeza abangavu muri byinshi

Ubusanzwe Irerero rya Umuri Foundation rya Jimmy Mulisa, rigaragaramo ingimbi n’abangavu bafashwa gukuza impano zabo biciye mu mupira w’amaguru.

Abana b’abakobwa bakanguriwe kurwanya inda zitateganyijwe no kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Aba bana kandi, banigishwa ku buzima bwa bo bw’imyororokere, bakanibutswa ko bakwiye kurwanya Ibiyobyabwenge no gushyira ishuri imbere.

Mu gukomeza gufasha abangavu kwirinda no kurwanya inda zitateganyijwe biciye muri Umuri Foundation, ku wa Gatandatu tariki 11 Kamena mu Akarere ka Kicukiro habereye imikino y’umupira w’amaguru y’abakobwa.

Ni imikino yatangiye Saa Tatu z’amanywa, abana b’abakobwa bari batoranyijwe bakinira mu bibuga bitandukanye nyuma yo gutoranya amakipe agera kuri atandatu.

Impamvu y’iyi mikino yahuje abana b’abakobwa, ni ukugira ngo Umuri Foundation n’Umuryango wita ku buzima, AIDS HealthCare Foundation (AHF-Rwanda), bafatanye gutanga ubutumwa bwo kubafasha kwirinda inda zitateganyijwe.

Uretse ubu butumwa bukangurira aba bangavu kwirinda inda zitateganyijwe, ababyeyi bari bahari bakanguriwe kwipimisha Virusi y’agakoko gatera SIDA, gukora imibonano mpuzabitsina no kwisiramuza kandi byose bikorwa nta kiguzi batswe.

Abangavu b’ingimbi bari bitabiriye iyi mikino, banakanguriwe kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Umutoza Jimmy Mulisa uyobora Umuri Foundation, yavuze ko gahunda y’iri rerero na AHF-Rwanda yo gufasha abangavu n’ingimbi, ikomeje biciye mu mikino.

Uyu mutoza yishimiye uko ubukangurambaga bwakozwe muri iyi mikino y’abangavu.

- Advertisement -

Ati “Ni igikorwa cyagenze neza. Twibanze ku bana b’abakobwa kugira ngo tubakangurire kwirinda ibishuko. Ni gahunda yacu yo gukina unirinda. Ni ubwo butumwa turimo gutanga, kandi ubona ko harimo abana bafite impano zo gukina.”

Mulisa yakomeje avuga ko gucisha ubutumwa mu mikino y’abakobwa, bitanga umusaruro mwiza.

Ati “Umusaruro urahari. Abana b’abakobwa bari gukina ariko banasobanurirwa buri kimwe cyabafasha kwirinda inda zitateganyijwe no kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.”

Mulisa yavuze ko nka Umuri Foundation ifatanyije na AHF-Rwanda, hari gahunda yo kwagura ubu bukangurambaga, bakava mu Mujyi wa Kigali bakaba bajya no mu Intara.

Abana bari bitabiriye iyi mikino, bishimiye guhura na bagenzi babo, ariko by’umwihariko kuba bakanguriwe uko bakwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no kwirinda inda zitateganyijwe.

Umukundwa Shadia w’imyaka 15 wari witabiriye iyi mikino, yavuze ko yishimiye uburyo bakanguriwe kwirinda inda zitateganyijwe no kwirinda indwara ziyanduriramo. Uyu yavuze ko gukina umupira w’amaguru bifasha mu buzima bwa buri munsi.

Ati “Ubutumwa twahawe ni bwiza kuko ni ugukina unirinda, cyane cyane nkatwe b’abakobwa. Hari igihe uba ufite impano ariko witinya. Ariko iyo usanze abandi mugakina, barabigisha ukagenda utinyuka unishimisha. Icyo nungukiye hano, nishimye kandi namenyanye na bagenzi banjye.

Kayitesi Allen ushinzwe kurwanya inda zitateganyijwe ku bana b’abakobwa muri AHF-Rwanda no kurwanya ubwandu bw’agaloko gatera SIDA, ahamya ko gucisha ubutumwa biciye mu mikino ariko bikaba byiza kurushaho iyo biciye muri Umuri Foundation.

Ati “Umuri Foundation ni umuyoboro mwiza wo gucishamo ubutumwa kuko habamo abakobwa kandi natwe tuba dushaka abakobwa. Intego zacu ni ukurwanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, kurwanya inda zitateganyijwe no kurwanya abava mu ishuri ku bana b’abakobwa. Iyo tubashije kubona ahantu nk’aha tubahera Ubutumwa rero, bitanga umusaruro mwiza.”

Kayitesi yakomeje avuga ko bizeye kugabanuka kw’abangavu baterwa inda zitateganyijwe no kugabanuka ku mubare ku bana b’abakobwa bava mu ishuri ndetse n’igabanuka ry’abangavu bandura SIDA.

Umuri Foundation yashinzwe mu 2019, ibarizwamo abana b’abahungu n’abakobwa bafashwa kubyaza umusaruro impano zabo biciye mu mupira w’amaguru.

AHF-RWANDA na Umuri Foundation bakomeje guherekeza abangavu muri byinshi

 

Umuri Foundation iri gushyira imbaraga mu bukangurambaga ku bangavu
Iyi mikino yari yibiriwe n’abana benshi n’ababyeyi
Abakobwa bakinnye banahabwa ubutumwa
Abakobwa nabo bagaragaje ko bashoboye gukina umupira w’amaguru nka basaza babo
Abangavu bahawe impanuro zizabafasha ku hazaza habo
Abana b’abahungu nabo bakanguriwe kwirinda ibibyobwenge no kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina
Biciye mu bufatanye bwa Umuri Foundation na AHF-RWANDA, abaturage bipimishije agakoko gatera SIDA
Abitabiriye iyi mikino bakanguriwe kwisiramuza no kwipimisha agakoko gatera SIDA

UMUSEKE.RW