Umwana wanzwe niwe ukura; Rwamagana yagarutse mu Cyiciro cya Mbere

Kuri iki Cyumweru, nibwo hakinwe umukino wo kwishyura wa 1/2 cya shampiyona y’icyiciro cya Kabiri, wahuje Interforce FC yari yakiriye Rwamagana City.

Rwamagana City yaciye mu mahwa ariko yabigezeho

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Bugesera, wagombaga gutanga ikipe isanga Sunrise FC ku mukino wa nyuma wa shampiyona y’icyiciro cya Kabiri.

Uyu mukino witabiriwe n’abatari bake kubera ibizazane Rwamagana City yahuye nabyo muri uru rugendo, ntiwayigoye kuko n’ubundi yatsinze Interforce FC yari iri mu rugo, ibitego 2-1.

Ibi byasobanuraga ko mu mikino yombi, Rwamagana City iri imbere n’ibitego 4-1. Yahise igera ku mukino wa nyuma, aho izahura na Sunrise FC ku wa Gatatu tariki 29 Kamena kuri Stade ya Kigali.

N’ubwo iyi kipe yatsindiye kugaruka mu Cyiciro cya Mbere, yaciye mu nzira y’umusaraba kuko Ferwafa yabanje kuyitera mpaga iyishinja ko yakinishije umukinnyi Mbanza Joshua wari ufite amakarita atatu y’umuhondo, nyamara bihabanye n’ukuri kuko byanaviriyemo Umunyamabanga Mukuru w’iri shyirahamwe, Muhire Henry, guhagarikwa ku nshingano ze, ndetse Nzeyimana Félix wari umukozi muri Komisiyo ishinzwe amarushanwa, arirukanwa burundu.

Ikipe ya Rwamagana City FC iheruka mu Cyiciro cya Mbere mu mwaka w’imikino wa 2015/16, aho yakinnye umwaka umwe ihita isubira mu cya Kabiri.

Perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier yirukanye bamwe abandi arabahagarika kubera ikibazo cyo kurenganya Rwamagana City

UMUSEKE.RW