Undi mujenerali w’umurusiya yiciwe muri Ukraine

Itangazamakuru ryo mu Burusiya ryemeje urupfu rw’umwe mu basirikare bakuru  bari bayoboye urugamba, mu Burasirazuba rwa Ukraine, mu gace ka Donbas.

Maj Gen Roman Kutuzov  wishwe n’ingabo za Ukraine, yari umwe mu ndwanyi zikomeye  mu bari bayoboye urugamba nk’uko  byatangajwe.

Minisitiri ushinzwe umutakano, Alexander sladkov  yatangaje ko yari asanzwe ayoboye ingabo zo mu gace yapfiriyemo. Gusa yirinze kugira byinshi atangaza ku makuru y’urupfu rw’uwo mujenerali.

Amakuru y’Urupfu rw’uwo musirikare mukuru, rwacicikanye cyane ku mbuga nkoranya ko “Lt Gen Roman Berdnikov komanda wa 29, yiciwe mu mirwano  mu mpera z’iki cyumweru.”

Ubutegetsi bwa Kyiv bwigamba nabo ko  abajenerali  12 bishwe biyongeraho n’abandi bashinzwe ubutasi bo mu Burengerazuba bw’Isi barindwi , bamaze kugwa ku mirwano.

Gusa hakomeje kugaragara ibisa n’urujijo ku bitangazwa ku basirikare bivugwa ko bapfiriye ku rugamba.

Abajenerali batatu Ukraine iheruka  kwigamba ko yishe, hari andi makuru yavugaga  ari bazima.

Muri Werurwe uyu mwaka ,igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko Maj Gen Vitaly Gerasimov yiciwe hanze y’umujyi wa Kiev.Gusa kuri 23 Gicurasi  uyu mwaka nabwo  itangazamakuru ryo mu Burusiya ryatangaje ko yahawe ishimiwe ndetse binyomoza iby’urupfu rwe.

- Advertisement -

Ni mu gihe undi mujenerli witwa Mj Gen Mgnonned byaje kugaragara ko ari muzima mu mashusho yahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’aho bitangajwe ko yishwe.

Kuwa 18 Werurwe byari byatangajwe ko Gen Andrey Mordivey yishwe mu gitero cy’indege cyabereye mu gace Kherson,  kuri 30 Gicurasi haza kugaragara amashusho ko ari muzima ,ubwo yari mu nama.

Amakuru avuga ko kuva kuwa 24 Gashyantare , Perezida w’Uburusiya,Vladmir Putin kuva agabye  bitero muri Ukraine, hamaze gupfa abasirikare b’abaRussia 1351.

Kugeza ubu havugwa ko hamaze kwicwa abasirikare bakuru  Bane (4) b’Abarusiya.  Abatangazwa ni Maj Gen Yakov Rezantsev, yiciwe mu Mujyi wa Kherson. Yari yarazamuwe mu ntera mu mwaka ushize .

Undi ni  Maj Gen Oleg Mityaev, we bivugwa ko yiciwe mu Mujyi wa Mariup , uri mu Majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Ukraine .

Undi nawe ni Andrei Kolesnikov. Bivugwa  ko yiciwe mu mirwano yo kuwa 11 Werurwe uyu mwaka ,nk’uko ingabo za Ukraine zigambye icyo gitero zabitangaje.

Ni mu gihe Maj Gen Anderey Sukhovetsky,a  wari komanda wungirije wa Gerasimov nawe  bivugwa ko   yishwe kuwa 3 Weruwe 2022.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW