URwanda na Maldives bagiranye amasezerano y’Ubufatanye

Guverinoma ya Maldives n’iy’uRwanda basinyanye amasezerano atandukanye y’ubufatanye agamije guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byombi.

Impande zombi zasinye aya masezerano

Ni amasezerano yabaye  kuwa 21 Kamena 2022, ashyirwaho umukono n’Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga,Ahmed Khaleel ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’uRwanda, Dr Vincent Biruta.

Ibihugu byombi byagiranye amasezerano atanu agamije kurushaho guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Hasinywe amasezerano rusange y’ubufatanye hagati ya Guverinoma ya Maldives ndetse ni y’uRwanda.

2. Amasezerano ajyanye n’ingendo zo mu kirere hagati ya Repubulika ya Maldives na Repubulika y’uRwanda.

3. Amasezerano hagati ya Repubulika ya Maldives n’iy’uRwanda,agamije kurushaho guteza imbere ubukerarugendo ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi.

4. Amasezerano ajyanye no guteza imbere ubwikorezi bwo mu mazi hagati y’ibihugu byombi.

5. Amasezerano hagati ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda ndetse Minisiteri ishinzwe uburobyi,umutungo kamere w’amazi ,n’ubuhinzi  Repubulika ya Meldives.

Muri aya msezerano yasinywe, umwanzuro wayo ukomeza uvuga ko  umubano,ubufatanye, imikoramire  hagati y’ibihugu byombi,bizakomeza gutezwa imbere hagamijwe gukemura ibibazo.

- Advertisement -

Muri 2019 na bwo iki gihugu cyari cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya Diplomasi n’uRwanda.

Ni amasezerano yari yashyizweho umukono na Ambasaderi w’uRwanda mu Muryango w’Abibumbye,Valentine Rugwabiza,hamwe na mugenzi we Thilmee Hussain.

Ni amasezerano yasinyiwe ku cyicaro cy’umuryango w’Abibumbye iNew York,muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mardives yabonye ubwigenge mu 1965 ibukomoye ku Bwongereza. Iki gihugu ubukerarugendo n’uburobyi biri mu byatumye ubukungu bwacyo butera imbere.

Iki gihugu muri 2016 cyivanye mu muryango wa Commonwealth kubera gushyirwaho igitutu cyo kutubahiriza uburenganzira bwa muntu,gusa cyongeye gusaba ko cyakwemerewe kuwujyamo, aho gifite ikizere ko mu nama iri kubera mu Rwanda, cyaba Umunyamuryango.

Iki giherereye muri Aziya y’Amajyepfo,gifite ubuso bwa kilometero kare ibihumbi 300 ariko igice kinini gikozwe n’amazi mu Nyanja y’Abahinde. Imibare igaragaza ko Maldives ituwe n’abaturage 540,971.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW