Zubby Comedy yatembagaje abitabiriye igitaramo yakoreye i Nairobi -AMAFOTO

AbanyaNairobi banyuzwe n’igitaramo cy’urwenya cyiswe Iwacu Comedy aho abanyarwenya ba Zubby Comedy babafashije guseka no gutaha bamwenyura binyuze mu nkuru babasangije.

Abagize Zubby Comedy basendereje ibyishimo abitabiriye igitaramo bakoreye muri Kenya

Iki gitaramo cyabereye ahitwa Calvary Convent Center mu Mujyi wa Nairobi mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 19 Kamena 2022.

Abantu b’ingeri zose biganjemo urubyiruko bahuriye muri iki gitaramo cyagaragayemo abanyarwenya benshi bakizamuka n’abamaze kubaka izina muri uyu mwuga.

Muri iki gitaramo hagaragayemo abanyempano mu gusetsa barimo Kanyamutwengo Team n’abandi bamenyerewe muri Kenya barimo Mc Tricky ukurikirwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Nshuti Kenny Nicole uzwi nka Nyabitanga yabwiye UMUSEKE ko batunguwe n’ubwinshi bw’abantu bitabiriye igitaramo cyabo, Ababarirwa hagati yi 2000 na 2500 baje kwiyumvira urwenya rw’izi nkumi n’abasore.

Yavuze ko batunguwe no kuba aricyo gitaramo cya mbere bakoreye hanze y’u Rwanda kikaba kitabiriwe n’abantu benshi aho by’umwihariko banyuzwe n’inkuru ya “Miss Mulenge.”

Yagize ati “Twashimishijwe n’ubwitabire bw’abantu baje kudushyigikira, nitwe ba mbere duteguye igitaramo cya Comedy tuvuye hanze ya Kenya bakabona abantu bensh.”

Usibye iki gitaramo cya mbere bakoreye hanze y’u Rwanda, aba banyarwenya ngo bafite ibindi bitaramo mu bihugu bitandukanye bizeye ko bizatanga umusaruro.

Zubby Comedy imaze kwamamara binyuze muri Comedy mu rwenya bagenda bashyira hanze igizwe na Samson Mucyo [Samu], Nshizirungu Seka Seth [Seth] ndetse na Nshuti Kenny Nicole [Nyabitanga].

- Advertisement -

MUNEZERO MILLY FRED / UMUSEKE.RW