Nyabihu: Abarema isoko ry’amatungo magufi barinubira gusoreshwa itungo ‘Ryarase’

Bamwe mu baturage barema isoko ry’amatungo magufi y’ihene n’intama, rya Jaba mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu, bavuga ko iyo bazanye itungo ntibabone umuguzi basora bityo bagasaba ko icyo kintu cyakurwaho.

Habyarabatuma Joseph, ni umucuruzi w’amatungo magufi wo muri Mukamira.

Uyu avuga ko kuba basora kandi hari ubwo itungo riba ritaguzwe, riribusubire mu rugo bityo bitagakwiye kuko bibakenesha.

Ati “ Turacuruza tukunguka cyangwa se tugahomba gutyo gusa imbogamizi tugira muri iri soko ni uko ducuruza, zabura umuguzi bakadusoresha ngo dutange andi mafaranga kandi urabona umuntu aba yazanye itungo rye mu rugo ababaye. Ese amafaranga bamubajije yo gusora yayakura kuki kandi itungo yarisubije mu rugo, ayo mafaranga azayavana he?”

Uyu muturage avuga ko basa nkaho basoreshwa kabiri kuko aho bazigurira basora ndetse banaza kuzicuruza bagasora kabone nubwo itungo ryaba ritaguzwe.

Ati “ Iyo twaziguriye twarasoze, iyo tugeze aha ngaha ngo nitwongere dusore, zirase. Turasaba ko itungo ryarase, ntibadusoreshe, tugasora ku ryagurishijwe gusa.”

Maniriho nawe acuruza intama muri iri soko rya jaba ryo mu karere ka Nyabihu, avuga ko babangamirwa gusoreshwa kandi itungo riba ritaguzwe.

Ati “ Hano intama ziragurwa ni imari ishushye. Wenda aho tuba tubangamiwe ni ku misoro .Twasabaga ko uwarase (utagurishije) ntasore, itungo ryaguzwe rikaba ari ryo risora.”

Akomeza ati “ Turahomba, iyo utayafite ugomba kuguza mugenzi wawe, ugasora.”

- Advertisement -

Uyu muturage avuga ko uko umuntu uzanye itungo muri iri soko asoreshwa amafaranga 500 frw

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukamira, Bizimana Placide, avuga ko umuturage utagurishije itungo aba adakwiye gusora.

Ati “Ubundi itungo risora inshuro imwe, iyo umuturage azanye itungo hariya(Jaba), iyo agurishije arasora ariko iyo rirase arisubiza mu rugo. Tugira ikindi cyiciro gicuruza amatungo, tukajya kurangura mu masoko, bakazaza no muri iri. Abaranguye rero iryo baguriyemo, birumvikana ko bari busore. Noneho na hariya bakaza bagacuruza, kuko itungo riba ri riribuzeho inyungu, iyo riguzwe rirasora ariko iyo umuntu yarase, atabonye umugurira ntabwo asoreshwa.

Iri soko ry’amatungo rya Jaba , ni rimwe mu yubatswe bigizwemo uruhare n’Umushinga PRISM ( Partnership for Resilient and Inclusive Small Livestock Markets.).

PRISM ni Umushinga wateguwe na Leta y’ u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga Giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi,IFAD binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ugashyirwa mu bikorwa n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB).

Uyu mushinga wubatse amasoko y’amatungo magufi mu turere 15 ari two Ruhango,Huye,Gisagara,Nyamagabe,Nyamasheke,Karongi,Rulindo,Gicumbi,Musanze,Nyabihu,Ngororero,Gakenke,Burera na Rutsiro.

TUYISHIMIRE RAYMOND

UMUSEKE.RW/ NYABIHU