Abo mu muryango wa Murekezi ufungiwe muri Ukraine bafite impungenge ku buzima bwe

Bamwe mu bo mu muryango wa Suedi Murekezi, ufite ubwengegihugu bwa Amerika, akaba akomoka mu Rwanda, yatangaje ko bafite impungenge z’ubuzima bwe, nyuma yo gufungirwa muri Ukraine.

Abo mu muryango wa Suedi Murekezi barasaba ko yafungurwa

Uyu mugabo w’imyaka 35 yafashwe muri Kamena uyu mwaka n’inyeshyamba zishyigikiwe n’uBurusiya mu Mujyi wa Kherson uherereye mu Majyepfo ya Ukraine.

Murekezi yafashwe nyuma y’imyaka ibiri aba muri Ukraine nk’uko Slee Murekezi , umwe mu bo mu muryango  we yabitangarije ijwi ry’Amarika.

Murekezi ni umwe mu Banyamerika batatu bafungiwe muri ako gace barimo uwitwa Alexander Drueke na Tai Ngoc Huynh bafashwe n’ingabo z’uBurusiya akekwaho kugira uruhare mu myigaragambyo ishyigikiye Ukraine.

Mu Kiganiro Sele Murekezi yagiranye n’ijwi rya Amerika yavuze ko  bwa mbere afatwa, yabuze muri Kamena, amakuru yifatwa amenyekana muri Nyakanga, aje kugaragara muri videwo ahatirwa kuvuga ko igisirikare cy’abarusiya ari ikinyamwuga.

Yagize ati “Ubwa mbere twamenye y’uko yabuze ku itariki 9 Kamena uyu mwaka. Ubwo rero ntabwo twari tuzi ngo ari he , byagenze gute? Ariko  kubera hariya hariyo intambara, twacyetse y’uko hari icyaba cyarabaye.Ubwo nyuma hashize iminsi nk’ibiri cyangwa itatu, tuza kubona videwo yari ku rubuga rwa interineti, ku mirongo (chanel) zishyigikiye Uburusiya, ubwo tumubona muri imwe muri videwo bamubwira ngo asubiremo amagambo  y’igisirikare cy’Uburusiya, nibwo twamenye y’uko bamufashe.”

Sele Murekezi yavuze bongeye kuvugana nawe ku 7 Nyakanga ,hashize ukwezi afashwe.

Yagize ati “Icyangombwa cya mbere, kwari ukumubaza aho ari, ntabwo twari tuzi niba akiri muri Ukraine, ariho cyangwa yarajyanywe mu Burusiya, avuga ko akiri muri Ukraine mu Mujyi wa Donetsk, kandi aho aho yari atuye yari Kherson , urumva ko bamutwaye ahantu kure.Icya kabiri kwari ukumenya uko afashwe n’uko ameze.”

Yavuze ko abajijwe niba yarahohotewe  yavuze ko ntabyo yakorewe ariko bigakekwa ko yari yabujijwe kubitangaza.

- Advertisement -

Ati “Twumvaga uko tumuzi, uko avuga,ni uko asanzwe avuga , ugasanga ntabwo bihuye, ariko wumvaga ari neza.”

Muri Ukraine uyu mugabo yagiyeyo mu mwaka wa 2017 , yimukirayo mu mwaka 2018, aho yari asanzwe akora ubucuruzi bw’amafaranga yo kuri internet. Cryptocurrency(Bitcoin).

Sele Murekezi yasobanuye ko nyuma yo kumenya ibura rye, batangiye gukorana n’imiryango itandukanye yabafasha kumubona ndetse na Ambasade ya Amerika muri Ukraine kandi ko batewe impungenge n’ubuzima bwe.

Yagize ati “Icyangombwa twahise dukora tukimenya ko yabuze, twahise duhamagara deparitema ya Amerika, dushyira no muri Ambasade ya Amerika muri Ukraine, ubwo nabo  tubaha  amakuru yose bari bakeneye,kumenya aho yari atuye.

Noneho nabo batangira kubikurikirana, twavuganye na  n’Ikigo cy’Ubutasi bwa Amerika, FBI, tuvugana n’umusenateri wacu uduhagarariye, tuvugana n’indi miryango harimo iyitwa Project Dianamond bamaze gukora akazi cyane , bashakisha abantu  baba barabuze cyangwa bakagerageza kureba  uko  bvugana n’abarusiye kugira ngo bafungure abasivile baba barafashe. Ntabwo twicaye kandi n’ubu ntabwo twicaye,hari ibintu byinshi biri gukorwa ngo turebe ko umuvandimwe wacu yarekurwa.”

Murekezi yavukiye mu Rwanda mu 1985 , aza guhunga mu 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi , ajya muri Minnesota muri Amerika ari naho yaboneye ubwenegihugu.

Mbere gato y’uko atangira ubucuruzi bw’ifaranga ry’ikoranabuhanga,  yari umusirikare wa Amerika mu zirwanira mu Kirere, yakimazemo imyaka umunani.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW