Igihugu cya Ghana cyemeje ko abantu babiri bishwe na Virusi ya Marburg ibarizwa mu muryango umwe na Virusi itera Ebola, abagera kuri 98 mu bihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika bashyirwa mu kato kugira ngo batanduza abandi.
Leta ya Ghana itangaza ko abo barwayi babiri bombi bapfiriye mu bitaro byo mu Majyepfo ya Ashanti muri icyo gihugu.
Ibipimo byaba barwayi mu ntangiriro za Nyakanga byoherejwe muri Laboratwari yo muri Senegali kugira ngo bigenzurwe.
Abashinzwe ubuzima mu bihugu bya Afurika y’Iburengerazuba bavuga ko ubu abantu 98 bari mu kato nk’abakekwaho kuba baranduye.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryashimye inzego z’ubuzima muri Ghana zakoranye ubushishozi no gutangaza amakuru kuri iki cyorezo mu buryo bwihuse.
Umuyobozi wa OMS muri Afurika Dr Matshidiso Moeti yagize ati “Ibi ni byiza kuko n’igikorwa cyihuse kandi gifatika, Marburg ishobora kurandurwa byoroshye.”
Nta muti uraboneka uvura uwanduye Virusi ya Marburg ariko abaganga bavuga ko kunywa amazi meza kandi menshi byongera amahirwe kuwafashwe n’iyi virusi yica.
Abantu banduzanya iyi virusi binyuze mu gukoranaho mu gihe umwe muri bo ayifite, ikwirakwira mu buryo bwihuse.
N’indwara ikomeye, akenshi irangwa n’ibimenyetso birimo kubabara umutwe, umuriro, kubabara imitsi kuruka no kuva amaraso mu maso.
- Advertisement -
Mu bihugu iyi Virusi yagezemo baraburirwa kwirinda kujya mu buvumo ndetse bagasabwa guteka neza ibikomoka ku nyama mbere yo kubirya.
Ni ku nshuro ya kabiri Virusi ya Marburg yongeye kwigaragaza muri Afurika y’Iburengerazuba, umwaka ushize umuntu umwe yanduye iyi virusi muri Gunea, gusa nyuma y’ibyumweru 5 hatangajwe ko itagihari.
OMS ivuga ko ku mugabane wa Afurika, nko muri Angola, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Kenya, Afurika y’Epfo na Uganda, hagaragaye bamwe mu bakekwaho kwandura iyi Virusi.
Mu mwaka wa 2005 iyi virusi yahitanye abantu basaga 200 mu gihugu cya Angola niho yahitanye benshi kuva yakwaduka muri Afurika.
Bwa mbere iyi ndwara yagaragaye mu gihugu cy’Ubudage mu 1967 aho yahitanye umubare w’abantu batari bake.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW