Akarere ka Rusizi kiyemeje gushyira iherezo ku kibazo cy’abana bo ku muhanda

Mu Mujyi wa Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba hakomeje kugaragara urujya n’uruza rw’abana bato bazerera mu mihanda bagenda basabiriza, Ubuyobozi bw’Akarere bwemeza ko iki kibazo giteye inkeke ku buryo kigiye guhagurukirwa mu maguru mashya.

Ikibazo cy’abana bazerera ku mihanda mu Mujyi wa Kamembe cyahagurukiwe

Ubuyobozi bwemeza ko abenshi muri aba bana bazerera i Kamembe aho bagenda basabiriza bakomoka ku bagore bakora umwuga w’uburaya, abavuka mu miryango ikennye n’abandi binjira mu mihanda kubera amakimbirane mu miryango.

Ubusesenguzi bwakozwe muri aka Karere bugaragaza ko aba bana binjira mu mihanda nyuma y’uburere bucye no kutitabwaho n’imiryango yabo.

Dukuzumuremyi Anne Marie umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage avuga ko hakozwe ubusesenguzi bw’aho abo bana baturuka.

Ati “Twasanze abana bo mu muhanda abenshi ni ababyarwa n’abadamu bakora umwuga w’uburaya abo mu miryango babura ubushobozi bwo kubatunga abana bakabacika bakigira mu muhanda, abandi ni abaturuka mu miryango ikennye n’abaturuka mu miryango iri mu makimbirane.”

Visi Meya Dukuzumuremyi avuga ko nyuma yo gukora ubusesenguzi bakabona impamvu itera aba bana kuva mu miryango yabo bakajya mu muhanda hari cyo ubuyobozi bwasabye ababyeyi babo.

Ati” Twasanze ababyeyi tubakangurira guhinduka sosiyete ikabagirira icyizere bakaba bahabwa inkunga zihabwa abatishoboye nk’abandi.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko urugendo rwo kwegera aba babyeyi mu guhindura imyitwarire Akarere gafatanya n’abanyamadini n’amatorero n’abafatanyabikorwa ku buryo hashyizweho umukozi uhoraho usesengura ibibazo by’abana.

Ati “Turi mu biganiro byo guhinduka ikindi dufite umukozi uhoraho muri uyu mujyi ugenda asesengura ibibazo byabo bana, ababyeyi nabo twarabegeranyije tubabaza umushinga bashobora gukora.”

- Advertisement -

Abana batishoboye badafite ibikoresho by’ishuri barabihabwa bagasubira mu ishuri mu gihe abasabitswe n’ibiyobyabwenge bafashwa kugororwa mu bigo ngororamuco bitandukanye, iyo bavuyeyo barafasha abashaka gusubira mu ishuri bakajyanwayo abandi bakigishwa imyuga.

Ubuyobozi butangaza ko mu ngamba zafashwe muri Nzeli 2022 nta mwana uzaba akiri mu muhanda mu Karere ka Rusizi.

IVOMO: RBA

MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW i Rusizi