Amahitamo ya Jaques Tuyisenge yamwerekeje muri AS Kigali

Nyuma yo gusoza amasezerano muri APR FC, Tuyisenge Jacques ukina mu busatirizi, ntabwo iyi kipe yifuje kumugumana.

Tuyisenge Jacques yahisemo AS Kigali

Uyu rutahizamu utaragiriye ibihe byiza muri iyi kipe y’Ingabo, yahisemo kwerekeza mu ikipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali nk’uko iyi kipe yabitangaje ubwo yamuhaga ikaze.

Ibicishije ku mbuga nkoranyambaga zayo, ikipe ya AS Kigali FC yatangaje ko yamaze gusinyisha Tuyisenge Jacques amasezerano y’umwaka umwe ndetse inamuha ikaze.

Uyu rutahizamu yari amaze iminsi avugwa muri Police FC yahozemo ariko amahitamo ye yamwerekeje muri iyi kipe izasohokera u Rwanda mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup.

Jacques yakiniye amakipe arimo Étincelles FC y’iwabo i Rubavu, Kiyovu Sports, Police FC, Gor Mahia yo muri Kenya, Petro Atletico de Luanda yo muri Angola na APR FC yari amazemo imyaka ibiri.

AS Kigali yahaye ikaze Tuyisenge Jacques

UMUSEKE.RW