Bashunga Abouba mu nzira zo gukina mu Bufaransa

Mu mwaha ushize, ni bwo umunyezamu, Bashunga Abouba wakiniraga Rayon Sports, yerekeje muri Portugal aho byavugwaga ko yari agiye gukina muri VITÓRIA SETÚBAL yo mu Cyiciro cya Kabiri muri iki gihugu.

Bashunga izina rye ryazamukiye muri Rayon Sports

Gusa ntabwo uyu munyezamu yahise abona ibyangombwa byo gukina muri iyi kipe, ndetse byaje guhinduka kuko mu minsi iri inbere ashobora kwerekeza gukina mu Bufaransa.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na UMUSEKE, Bashunga yemeye ko ari mu nzira zigana mu Bufaransa gukinayo kuko ibyo muri Portugal byahindutse.

Ati “Nahinduye ikipe. Nzakora France Family. Nzasinya vuba mu mpera z’uku kwezi. Ubu ndi Portugal ariko vuba ndasubira France.”

Iyi kipe ya France Family isanzwe ibarizwa mu Cyiciro cya National gifatwa nk’icyiciro cy’abatarabigize umwuga.

Biteganyijwe ko mu kwezi kwa Kanama, ari bwo zimwe muri shampiyona zo ku Mugabane w’i Burayi, zizatangira.

Bashunga yakuriye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC, akinira Marines FC na Gicumbi FC mbere yo kwerekeza muri Rayon Sports yamazemo imyaka ibiri mbere yo kujya muri Kenya mu ikipe ya Bandari FC yamazemo umwaka, Buildcon FC yo muri Zambia na Mukura VS yikojejemo.

Nyuma yo guca muri Zambia, Bashunga ashobora gukina mu Bufaransa
Bashunga yasinyiye Mukura VS ariko ntiyayikinira

UMUSEKE.RW