BASKETBALL: U Rwanda rwinyaye mu isunzu

Ku wa Gatandatu tariki 2 Nyakanga, u Rwanda rwakinnye umukino warwo wa Gatanu mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika kizaba umwaka utaha.

Abafana bo bari baje gushyigikira ikipe y’Igihugu y’u Rwanda

Si benshi bahaga u Rwanda amahirwe yo gutsinda uyu mukino wabereye muri BK Arena ahari gukinirwa imikino y’ijonjora mu makipe yo mu itsinda A na B.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ntabwo yagowe n’uyu mikino, kuko yawutsinze ku manota 59-52, ndetse biyongerera amahirwe yo kugera mu cyiciro gikurikiyeho.

U Rwanda rwatangiranye imbaraga, nyuma yo gutsindwa imikino ine iheruka maze rutsinda agace ka mbere ku manota 19-7.

Ntabwo byagoye abakinnyi b’u Rwanda kuko agace ka Kabiri u Rwanda rwakayoboye maze amakipe ajya kuruhuka ari 34-15.

Abakinnyi b’u Rwanda bagize igisa no kwirara mu mukino bituma ikinyuranyo cy’amanota 19 bari bashyizemo Cameroun, mu gace ka Gatatu yakigabanyije hasigaramo 13, aka gace karangiye ari 48-35.

Agace ka nyuma k’umukino karimo imibare myinshi kuko n’iho icyizere ku Rwanda cyari gishingiye, ni nako no kuri Cameroun byari bimeze, gusa byose u Rwanda rwakoze muri aka gace, byakunze rwegukana intsinzi ku manota 59-52.

Undi mukino wakurikiyeho, ni uwahuje Sudan y’Epfo yatsinze Tunisia 75-61. Tuniziya ifite igikombe giheruka yatunguwe cyane n’ikipe ya Sudan y’Epfo isa naho ari nshya ariko ikaba ifite abakinnyi barebare kandi bashyira hamwe bayitsinze bayirusha cyane.

Imikino irasozwa kuri iki Cyumweru, u Rwanda rukina na Tunisia, mu gihe Cameroun ikina Sudan y’Epfo.

- Advertisement -

U Rwanda kugira ngo rukomeze birasaba ko rwitsindira Tunisia ariko bigasaba ko Cameroun itsindwa na Sudan y’Epfo.

Mu gihe u Rwanda rwanganya amanota na Cameroun harebwa ikinyuranyo ikipe zombi zagize mu mikino itambutse.

Sudan y’Epfo iyoboye itsinda n’amanota 11, Tunisia ifite amanota icyenda, u Rwanda rufite amanota arindwi. Cameroun 6.

Amakipe 3 ya mbere mu itsinda ni yo azakomeza mu kindi cyiciro.

Nshobozwabyose ni umwe mu bafashije u Rwanda
Buri mukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatanze byose yari afite
Abakinnyi b’u Rwanda buri umwe yari hejuru
Kenny Gasana yafashije ikipe abereye kapiteni

UMUSEKE.RW