BRD yashyize igorora abakorera make gutunga amacumbi ku giciro giciriritse

Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere (BRD Plc) ifatayije n’Ikigo cy’u Rwanda Gishinzwe Imiturire batangije umushinga ugamije gufasha abakorera make gutunga inzu ku giciro giciriritse. Iyi banki ivuga ko izorohereza abaturarwanda kubona inzu zihendutse ku nyungu ya 11%.

Lilian Igihozo Uwera umuhuzabikorwa w’imishinga yihariye muri BRD

N’ubwo muri iki gihe gutunga inzu bikiri inzozi kuri bamwe, birashoboka ko hari uwaba agiye kuzikabya afashijwe na BRD Plc , kuko bisaba kuba yinjiza amafaranga atarengeje 1.200.000 Frw ku kwezi.

Abashobora kuba abagenerwabikorwa b’uyu mushinga witwa “Gira Iwawe” bagabanyije mu matsinda abiri. Ku nshuro ya mbere abinjiza atarengeje 1.200.000 Frw ku kwezi bifuza kugura inzu ifite agaciro katarengeje miliyoni 40 na 60 y’u Rwanda bazishyura inyungu ingana na 11% mu gihe cy’imyaka 20.

Ni mu gihe icyiciro cya Kabiri abinjiza hagati ya 1.200.000 Frw na 1.500.000 Frw ku kwezi bifuza kugura inzu ifite agaciro kari hagati ya Miliyoni 40 na 60 Frw bazishyura inyungu ya 13%.

Abagenerwabikorwa b’uyu mushinga wa “Gira Iwawe” basaba inguzanyo banyuze mu bigo by’imari birimo Bank of Kigali, Zigama CSS, Bank of Africa, Umwalimu SACCO, NCBA Bank na BPR.

Lilian Igihozo Uwera umuhuzabikorwa w’imishinga yihariye muri BRD avuga ko uyu mushinga ugamije gufasha abanyarwanda benshi kubona icumbi.

Ati “Tugamije gufasha abanyarwanda kugura amazu ari ku rwego rw’ubushobozi bwabo, ayo mazu akaba agomba kugura munsi ya miliyoni 40 z’amanyarwanda, twifuza ko bigera ku bantu benshi bashoboka biciye mu ma banki.”

Avuga ko Abanyarwanda bakwiriye kugana ibigo by’imari bakorana kugira ngo uyu mushinga ubashe kugera ku bantu benshi.

Asobanura ko uhabwa iyi nguzanyo agomba kuba ari inzu ya mbere agiye gutunga, hagenzurwa niba nta bundi butaka bumwanditseho.

- Advertisement -

Ati “Abemewe muri uyu mushinga ni umuryango winjiza amafaranga mu buryo rusange atarenze 1.200.000 Frw ku kwezi, dufite urubuga rwitwa Iwanjye twakoze na RHA umuntu yiyandikishaho, iyo wiyandikishije duhita tureba niba ibisabwa ubyujuje.”

Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe imyubakire y’amacumbi agezweho mu kigo cy’Igihugu Gishinzwe Imyubakire [RHA], Léopold Uwimana avuga ko hari ibyiciro by’abantu bagorwa no gutura neza akaba ariyo mpamvu Leta yashyizeho gahunda y’amazu aciriritse.

Avuga ko ari gahunda itarobanura abantu mu cyiciro runaka, gusa ngo harebwa niba uwaka inguzanyo afite ubushobozi bwo kuyishyura.

Uwimana avuga kandi ko iyo “ufite imitungo mu gice cy’umujyi umutungo urebwa ukuntu umeze, iyo ari ahantu ho guturwa ntabwo icyo gihe wemererwa kujya muri iyo gahunda.”

Asobanura ko ubukangurambaga bwatangijwe bwatangirijwe i Kigali kuri uyu wa 21 Nyakanga 2022 buzasozwa bageze ku ntego yo gutuza neza abanyarwanda bagorwaga no kubona amacumbi yujuje ubuziranenge.

Uyu mushinga watewe inkunga na Banki y’Isi aho yashyizemo angana na miliyoni 150 z’amadorali y’Amerika mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kubona amacumbi ku giciro gicirirtse.

Mu 2019 ubushakashatsi bwerekanye ko mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu gihugu hose hakenewe amacumbi mashya arenga 310.000 kugeza muri 2032.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe imyubakire y’amacumbi agezweho mu kigo cy’Igihugu Gishinzwe Imyubakire [RHA], Léopold Uwimana
Hashyizweho urubuga ruzahuza abasaba inguzanyo,ibigo by’imari n’abubaka amazu aciriritse.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW