EAC mu biganza bya Perezida Ndayishimiye, menya imigabo n’imigambi afite

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yasimbuye Uhuru Kenyatta mu buyobozi bukuru bw’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, mu ntego yavuze ashyize imbere muri uyu mwaka harimo koroshya ingendo kubatuye akarere, no guharanira ko Congo itekana.

Perezida Ndayishimiye nyuma yo guhabwa ibikoresho birimo na kashi y’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba

Ijambo rya Perezida Ndayishimiye, rigaragara ku rubuga rwa Perezidansi y’u Burundi. Yavuze ko mu mwaka azayobora uyu muryango azaharanira guteza imbere ikoreshwa ry’Igiswahili n’Igifaransa mu bihugu bigize umuryango, bikiyongera ku Cyongereza gisanzwe gikoreshwa.

Mu bindi azareba ngo ni ubusabe bwa Leta ya Somalia yifuje kuba umwe mu bagize umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, EAC muri iki gihe cy’umwaka ikaba ishobora kwiyunga ku bindi bihugu ikaba umunyamuryango wa 8.

Umutekano wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, na cyo ngo ni ikibazo azitaho, kimwe n’amahoro n’umutekano by’Akarere muri rusange.

Ati “Mu bijyanye n’amahoro n’umutekano, tuzareba ko umunyamuryango mushya, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, itekana, igakomeza inzira yo gukomera no gutera imbere, harimo no gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC, yabereye i Nairobi.”

Uhuru Kenyatta ashyikiriza Perezida Ndayishimiye igikapo krimo ibikoresho azakenera

Yavuze ko azita ku mibereho y’abafite ubumuga bose bakabasha kugera ku buryo bw’imari bwabafasha gutera imbere.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko mu rwego rwo kongera ubuhahirane mu muryango azakorana n’abandi mu guteza imbere ibikorwa remezo haba imihanda yo ku butaka, na gari yamoshi, inzira zo mu mazi ndetse n’ibibuga by’indege.

Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba wari umaze umwaka wose uyobowe na Perezida Uhuru Kenyatta. Mu gihe cye yahanganye n’ibibazo by’ingutu byari mu banyamuryango, harimo amakimbirane ya politiki hagati y’u Rwanda na Uganda, ndetse no hagati y’u Rwanda na DR.Congo.

Ku gihe cye nibwo Uburundi n’u Rwanda byongeye gusa n’ibibyutsa umubano wari umaze igihe usinziriye kubera gushinjanya gushyigikira inyeshyamba kuri buri ruhande.

- Advertisement -

Perezida Ndayishimiye afite akazi katoroshye ko kugeza uyu muryango ku ntego zimwe na zimwe wihaye harimo gukoresha urwandiko rumwe rw’inzira, kubaka isoko ruange rya Africa y’Iburasirazuba, ndetse no gushyiraho ifaranga rimwe ry’Akarere hatirengagijwe ibindi bibazo birimo kuzamura umusaruro w’ubuhinzi n’inganda muri aka Karere.

Imibare y’Umuryango wa EAC yo mu 2019 igaragaza ko uyu muryango wari utuwe na miliyoni 300 z’abaturage, aho abagera kuri 22% batuye mu mujyi. Batuye ku buso bwa kilometer kare miliyoni 4.8 bakaba bafite umusaruro mbumbe wa miliyari 240 z’amadolari ya America.

Hashobora kuziyongeraho Somalia ituwe n’abaturage miliyoni 15.

HATANGIMANA Ange Eric/UMUSEKE.RW