Étienne Ndayiragije yagiye mu biruhuko i Burundi

Nyuma y’isozwa ry’umwaka w’imikino ushize 2021/2022, bamwe mu batoza n’abakinnyi berekeje mu biruhuko, abandi basubukuye akazi.

Étienne Ndayiragije yagiye gusura umuryango we uba i Burundi

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko uyu mutoza wa Bugesera FC, Étienne Ndayiragije, yerekeje i Burundi mu  ijoro ryo kuwa Kabiri tariki 12 Nyakanga Uyu mutoza yahagurutse Saa tatu z’ijoro zirenga yerekeza ku kibuga mpuzamahanga cy’indege i Kanombe aho yafatiye indege imwerekeza i Burundi.

N’ubwo uyu mutoza yagiye gusura umuryango we uba muri icyo gihugu, amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Bugesera FC bwifuzaga ko abatoza basubukura imyitozo.

Abandi batoza batarava mu biruhuko, ni aba APR FC, Adil Erradi n’umwungiriza we.

Bugesera FC yasoje shampiyona iri kumwanya wa Cyenda n’amanota 37.

Bugesera FC yasoje shampiyona iri ku mwanya wa Cyenda n’amanota 37
Bugesera FC nitangira imyitozo umutoza mukuru ataragaruka, izakoreshwa na Mutarambirwa Djabil umwungirije

UMUSEKE.RW