Gahunda yo kurandura ubukene bukabije, umufatanyabikorwa azashyiramo Miliyari 40Frw

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA) cyasinyanye amasezerano n’umuryango Village Enterprise agamije kuzamura imibereho y’abatishoboye by’umwihariko abari mu bukene bukabije, uzashyiramo hagati ya Miliyoni 35$ na miliyoni 50$.

Umuyobozi Mukuru wa LODA Nyinawagaga Claudine Marie Solange agerana amasezerano n’uriya mufatanyabikorwa

Aya masezerano ya LODA n’uyu muryango mpuzamahanga ukorera mu Bihugu bitandukanye byo ku Mugabane wa Afurika, azatuma mu Rwanda hafungurwa ikigega kigamije kurwanya ubukene bukabije bukava kuri 16%, bukagera kuri 0%.

Umuyobozi Mukuru wa LODA Nyinawagaga Claudine Marie Solange, yavuze ko kurandura ubukene bukabije bukagera kuri 0%, ndetse no kugabanya umubare w’abari mu bukene bakava kuri 38% bakagera kuri 20% muri 2024, biri mu ntego za Guverinoma z’imyaka irindwi.

Avuga ko uyu muryango Village Enterprise uje gufasha Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’abafatanyabikora kugera kuri izi ntego.

Nyinawagaga avuga ko muri gahunda zigamije kuzamura imibereho y’abaturage, hakunze kubaho imbogamizi y’imyumvire y’abaturage baba bari muri izi gahunda, ariko bakakanga kuzivamo.

Ati “Umuntu akumva ko yaba muri izo gahunda ubuziraherezo kandi icyo twifuza ni uko wenda umuntu yazibamo mu gihe cy’imyaka ibiri ariko nyuma yayo akabasha gucuka yamaze kugera aho agera, yarenze umurongo w’ubukene kandi akaba atahungabanywa n’ikintu cyose kije.”

Avuga ko iyi myumvire ikomeza kubata bamwe mu baturage kubera ubucye bw’abakozi bo muri gahunda zigamije gukura abaturage mu bukene kuko baba bataganirijwe bihagije, akavuga ko kuba uyu muryango uzanye amaboko mashya hari icyo bizafasha.

Ati “Iyo tugize abandi bantu muri izi gahunda, uretse n’amafaranga y’inyongera bazanamo na yo dukeneye ariko bazanamo n’abo bakozi twakwitwa abakozi bashinzwe guteza imbere imibereho y’abaturage. Abo bakozi rero babasha kugera ku ngo nyinshi zishoboka bakanabakurikirana bakabafasha guhindura ya myumvire.”

Aya masezerano azatangira gushyirwa mu bikorwa mu kwezi k’Ukuboza 2022, ateganya ko muri iyi gahunda yo kurandura ubukene bukabije Village Enterprise izashyira miliyoni 15 USD [Miliyari] mu myaka ibiri y’igerageza ndetse na Miliyoni ziri hagati ya 35 na 50 USD mu gihe cy’imyaka itandatu.

- Advertisement -

Nyinawagaga yagize ati “Ntabwo ari amafaranga macye nk’Umuryango utari uwa Leta bityo tukizera ko ayo mafaranga aje ariko cyane cyane na ba bakozi navuze bazatuma tugera ku mpinduka nziza.”

Umuyobozi wa Village Enterprise mu Rwanda, Sylvere Mwizerwa avuga ko aya masezerano bagiranye na LODA, azatuma mu Rwanda hashyirwaho ikigega kizajya kinyuzwamo inkunga igamije kurandura ubukene bukabije.

Ibikubiye muri aya masezerano nubwo bizatangira gushyirwa mu bikorwa nyirizina mu mpera z’uyu mwaka ariko guhera muri uku kwezi kwa Nyakanga hazatangira ibikorwa byo kunoza imikorere y’iyi gahunda.

Sylvere Mwizerwa avuga ko mu myaka ibiri ya mbere, uyu muryango uzashyira muri iki kigega Miliyoni 15 USD ariko ko mu myaka ine izakurikira, hazifashishwa uburyo bwo guhamagarira abantu kugishyiramo inkunga, hifashishijwe uburyo bushya buzwi nka Results Results-Based Financing.

Ati “Ni uburyo bushya buri gukoreshwa cyane n’ibigo bishinzwe iterambere mu buryo bwo kwegeranya inkunga. Ubanza kwerekana icyo ushoboye kugira ngo ubwire abagatera inkunga ko bishoboka.”

Mwizerwa uvuga ko ubu buryo bwabanje gukoreshwa muri Kenya na Uganda nk’igerageza kandi ko bwatanze umusaruro ushimishije ku buryo bizeye ko no mu Rwanda buzawutanga.”

Avuga ko mu Rwanda bamaze gutangiza imishinga iciriritse igera ku 1 000 igiye igizwe n’abantu batatu [kuri buri mushinga] kandi ko iri kubazamura mu buryo bushimishije. Ati “Ni ikimenyetso kiza twabonye kinaduha icyizere ko bizagerwaho.”

Avuga ko nyuma yo gusinyana amasezerano na LODA, iki kigo ari cyo kizajya kigaragaza abakeneye kwibandwaho muri izi gahunda baherereye.

UMUSEKE.RW