Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Gakenke: Abaturage bari kwirizwa ku Kagari baryozwa ibendera ryibwe

Yanditswe na: TUYISHIMIRE RAYMOND
2022/07/29 11:14 AM
A A
0
Yisangize abandi kuri FacebookYisangize abandi kuri TwitterYisangize abandi kuri Whatsapp

Abaturage bo mu Murenge wa Muzo mu Kagari ka Kabatezi mu Karere ka Gakenke bavuze ko bagiye kumara icyumweru birizwa ku Kagari nyuma y’aho idarapo ryaho umuntu utaramenyekana aryibye. Ubuyobozi burabihakana bukemera iminsi ibiri ko bwashakaga amakuru.

Ibendera ry’u Rwanda

Amakuru avuga ko mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 24 Nyakanga 2022, ari bwo “Umugome” yaje akiba idarapo ryo ku Kagari.

Related posts

RDC: Bashenguwe n’urupfu rw’Umujenerali waguye i Goma

RDC: Bashenguwe n’urupfu rw’Umujenerali waguye i Goma

2022/08/17 8:03 AM
RDC: Abantu 17 baguye mu gitero cyagabwe ahacukurwa amabuye y’agaciro

RDC: Abantu 17 baguye mu gitero cyagabwe ahacukurwa amabuye y’agaciro

2022/08/17 3:08 AM

Uwahaye amakuru UMUSEKE yavuze ko kuva kuwa mbere tariki ya 25 Nyakanga 2022, abaturage basabwe kujya baza ku  Kagari , utabikoze agacibwa amande.

Uyu yagize ati “ Baraduhamagara tukajya ku Kagari tukicara, ni “Songamane” nta wuhaguruka, ntawujya kwihagarika, byageza saa tatu ngo mutahe ariko byageza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo mube muhageze.”

Uyu muturage  yavuze ko mu rwego rwo kwirinda kujya mu bwiherero umuntu yirinda kugira icyo afata, ibintu avuga ko basa nkaho bafunzwe.

Uyu muturage yongeraho ko babitegetswe n’ubuyobozi bityo ko ubirenzeho abihanirwa.

Yagize ati “Ni itegeko, ubirenzeho acibwa 5000Frw. Babanje guca amafaranga 2000frw. None umuntu akibaza ko ryakomeje kubura kandi n’uyu munsi tukaba turi kujyayo,ese nirikomeza kubura, abantu bazamara amezi abiri badakora? Niba inzara itera abantu bakoze none tukaba tugiye kumara ibyumweru bibiri, harimo abacuruzi bazakwa imisoro,kandi nta gahenge , ese ubu tuzasubira mu buzima busanzwe?”

Uyu muturage avuga ko mbere ku Kagari babanje gucungirwa umutekano n’abapolisi ariko kuri ubu aba DASSO ari bo babacungira umutekano ku buryo nta muntu wabasha kuva mu bandi.

Uyu muturage avuga ko ubuyobozi bubabwira ko mu gihe cyose Idarapo ritaraboneka badashobora kugira icyo bakora.

Yagize ati “ Baratubwira ngo muzane Idarapo ubuzima bugaruke.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muzo, Musanabaganwa Francoise, yabwiye UMUSEKE ko  koko Idarapo ryabuze ndetse abaturage baje ku Kagari iminsi ibiri bityo ko nyuma y’icyo gihe batongeye kuza ku Kagari.

Yagize ati “Nibyo koko idarapo ryarabuze, ikirango cy’igihugu iyo kimaze kubura abaturage bagomba kwegerwa bakaganirizwa. Ni muri urwo rwego twakoranye inama mu gushakisha amakuru, turebe ko ikirango cy’igihugu cyaboneka. Mu by’ukuri  kugeza ubu ntabwo bakiza ku Kagari , baje iminsi ibiri, dushaka amakuru kugira ngo turebe ko twayahuza tukamenya ukuri kw’ibyabaye ku kirango cy’igihugu, tubonye ko tutari kuyabona duhitamo kubasaba ko bakomeza gushakisha amakuru  twese tukayabona.”

Uyu muyobozi yavuze ko mu minsi ibiri abaturage habayeho gushakisha mu misozi ko iryo darapo ryaboneka .

Yagize ati “Ku munsi wa mbere ko twabimenye nka saa mbili n’igice, tukagenda tugakorana inama nabo, mu masaa cyenda saa kumi ubwo bari baje mu gitondo? ku munsi ukurikiyeho twahuye mu gitondo, tujya gushakisha mu misozi, mu mashyamba no mu bihuru, twongera guhura tugira ngo dufate umwanzuro  mu gikorwa twari twagiyemo.”

Musanabaganwa yavuze ko kugeza ubu nta muntu ukekwa mu kwiba iryo darapo aboneraho gusaba abaturage gukomeza kubungabunga umutekano no gukomeza gufatanya mu gukomeza gushakisha iryo darapo.

Yagize ati “Turabasaba no gutuza bagakomeza ubuzima busanzwe.”

Nubwo ubuyobozi butemeza ko abaturage bari kuryozwa idarapo ryibwe, UMUSEKE wamenye amakuru ko umuntu wese ufite irangamanutu mu Kagari yasabwe kuza ku biro byaho kandi ubirenzeho abihanirwa.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetOhereza
Inkuru yabanje

Muhanga: Umuturage yategetswe gusenya KIOSQUE aho yacururizaga hahabwa Gitifu

Inkuru ikurikira

Umunyarwandakazi Sandra Teta yakubitiwe muri Uganda

Inkuru ikurikira
Umunyarwandakazi Sandra Teta yakubitiwe muri Uganda

Umunyarwandakazi Sandra Teta yakubitiwe muri Uganda

Inkuru zikunzwe

  • Mu kibanza cya Musenyeri habonetsemo ibigega bya petrol bitabye mu butaka

    Mu kibanza cya Musenyeri habonetsemo ibigega bya petrol bitabye mu butaka

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Umugabo yafashe umugore we amuca inyuma bitamugoye

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • AS Kigali yasubije Lt Gen Mubarakh Muganga

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Sandra Teta n’abana yabyaranye na Weasel bazanwe mu Rwanda

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • IBUKA yagiriye inama Past Kalisa urega mugenzi we gutanga ikirego muri RIB

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Umunyamabanga wa Leta ya America, Anthony Blinken yageze i Kigali

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Burundi: Radiyo na Televiziyo ziri gufunga imiryango kubera ibura ry’ibikomoka kuri peteroli

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Padiri Muzungu uzwi cyane nk’Umwanditsi w’ibitabo yatabarutse ku myaka 90

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Uwahoze ayobora ishuri rya ILPD yasabwe gukomeza gukorana n’abamusimbuye

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Kigali: Mu buryo busa nko kwigumura abamotari banze gukoresha Mubazi

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0

Follow us on Facebook

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Amakuru mashya

RDC: Bashenguwe n’urupfu rw’Umujenerali waguye i Goma

RDC: Bashenguwe n’urupfu rw’Umujenerali waguye i Goma

2022/08/17 8:03 AM
RDC: Abantu 17 baguye mu gitero cyagabwe ahacukurwa amabuye y’agaciro

RDC: Abantu 17 baguye mu gitero cyagabwe ahacukurwa amabuye y’agaciro

2022/08/17 3:08 AM
Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana azize kanseri y’urwagashya

Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana azize kanseri y’urwagashya

2022/08/17 1:56 AM

IBYICIRO

  • Abana
  • Afurika
  • Amahanga
  • Amakuru aheruka
  • Amerika
  • Andi makuru
  • Aziya
  • Imideli
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Inkuru ndende
  • Inkuru Nyamukuru
  • Inkuru zihariye
  • Inkuru zindi
  • Iyobokamana
  • Izamamaza
  • Kwibuka
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Uburayi
  • Ubutabera
  • Ubuzima
  • Urubyiruko
  • Utuntu n'utundi

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010