Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Umunyarwandakazi Sandra Teta yakubitiwe muri Uganda

Yanditswe na: Ange Eric Hatangimana
2022/07/29 1:45 PM
A A
8
Yisangize abandi kuri FacebookYisangize abandi kuri TwitterYisangize abandi kuri Whatsapp

Sandra Teta uba muri Uganda nk’umugore w’umuhanzi Weasel Manizo wo muri Goodlyfe  amafoto agaragaza ko yakubiswe bikomeye isura ye ikabyimba, bamwe bemeza ko ari iyi nshuti ye yamukubise kubera amakimbirane yo mu ngo.

Sandra Teta bigaragara ko yakubiswe bikomeye n’abo yita ko bamuteye avuye ku kazi nijoro

Inkuru yabaye kimomo ubwo kuri Fecebook, account yitwa Witness Uganda 001 yasohoraga ubutumwa butabaza.

Related posts

RDC: Bashenguwe n’urupfu rw’Umujenerali waguye i Goma

RDC: Bashenguwe n’urupfu rw’Umujenerali waguye i Goma

2022/08/17 8:03 AM
RDC: Abantu 17 baguye mu gitero cyagabwe ahacukurwa amabuye y’agaciro

RDC: Abantu 17 baguye mu gitero cyagabwe ahacukurwa amabuye y’agaciro

2022/08/17 3:08 AM

Bugira buti “Amakimbirane yo mu ngo. Umuhanzi wo muri Uganda WEASEL yahinduye umugore babyaranye agafuka gaterwa ingumi.

Ubutumwa bukomeza buvuga ko Umuhanzi Weasel utari mu bihe byiza (wazimye) ndetse n’itsinda rye Goodlyfe ritagikora, ashinja gukubita umugore we SANDRA TETA igihe cyose yasinze.

Buriya butumwa buvuga ko mu gutondo kuri uyu wa Kane, uriya muhanzi Weasel yafashe abana babiri afitanye na Sandra akabashyira ku kabari kitwa Nomads bar- Ggaba, ashinja Sandra kutubahiriza inshingano z’umubyeyi, ahubwo akarara amajoro mu tubari.

Igiteye urujijo ku byo Sandra avuga ni ukuba abantu babonye Weasel ajyana abana be ku kabari ndetse akahabasiga

Inkuru yabaye kimomo…

Ibindi bitangazamakuru muri Uganda byahise byandika amakuru menshi ku ikubitwa rya Sandra Teta, bivuga ko igihe cyose Weasel yasomye ku biyobyabwenge yadukira umugore we Teta (babana batarasezeranye) akamukubita.

Nk’urubuga Showbiz Ug kuri Facebook rwatangaje ko mu cyumweru gishize Weasel yakubise Teta kugera ubwo atakaje ubwenge.

Ndetse ko n’uyu munsi yamukubise

Uru rubuga ruvuga ko Weasel ashinja Sandra gutaha igicuku kubera akazi akora mu kabari.

Sandra Teta we ngo avuga ko Weasel atakita ku nshingano z’urugo ko ndetse nta kintu na kimwe agihaha kuko ngo avuga ko yakennye.

Ibyo ngo bituma Teta akora ibishoboka akarara amajoro ngo abone imibereho no kwita ku muryango.

Abantu bumiwe babonye Weasel asize abana ku gipangu cy’akabari Sandra Teta akoramo

 

Sandra Teta yaba adashaka kumena ibanga ry’urugo?

Mu butumwa buri ku mbuga nkoranyambaga bwagaragaye Sandra Teta avuga ku mafoto yakwirakwiye agaragaza ko yakubiswe, yemeje ko ari byo, gusa impamvu yakubiswe itandukanye n’ivugwa mu bitangazamakuru.

Ati “Ku mafoto mwabonye ku mbuga nkoranyambaga, ku wa Gatanu nijoro ndi mu nzira mva ku kazi nahuye n’abantu baransagararira bantwara telefoni, isakoshi ndetse n’amafaranga miliyoni 1.3. Maze icyumweru nivuza ndimo koroherwa.”

Teta yamenyekanye mu myaka ya 2015 mu marushanwa y’ubwiza mu Rwanda, ndetse azwi muri Uganda nk’umukunzi w’umwe mu bahanzi baho bakomeye, Weasel Manizo wo muri Goodlyfe no mu bitaramo bitandukanye muri Uganda.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetOhereza
Inkuru yabanje

Gakenke: Abaturage bari kwirizwa ku Kagari baryozwa ibendera ryibwe

Inkuru ikurikira

Umwe mu bana ba Perezida Kagame vuba aha arasoza amasomo ya gisirikare mu Bwongereza

Inkuru ikurikira
Umwe mu bana ba Perezida Kagame vuba aha arasoza amasomo ya gisirikare mu Bwongereza

Umwe mu bana ba Perezida Kagame vuba aha arasoza amasomo ya gisirikare mu Bwongereza

Ibitekerezo 8

  1. lg says:
    shize

    Ubwiza bwumukobwa ntibumubuza kuruha ngeze nandika hashize igihe mvuga nti ubwiza bwa Sandra buzangizwa nuwo mugabo kuko badakwiranye na gato kuko uyu asa nukoresha ibiyobyabwenge aliko abakobwa icyo waba uli cyose benshi birebera amafaranga mbere yibindi amuhinduye isura ntibabana muburyo bwamategeko niyo baba barasezeranye nave,kwiriya ngegera itagize icyo imaze

  2. Honorine says:
    shize

    Ark Sandra urinda baguhindura nabi,wafashe abana bawe ugende ube ahandi ushake umukozi ubasigarana ukomeze akazi kumugabo udatekerez

  3. Patriot says:
    shize

    Dufite igihugu cyiza ariko abakobwa bacu baraturumbiye. Mugihe bataramenya gusobanukirwa definition y’urugo n’ubwamamare bazahora bakomanga kurugi rw’uburushi.

  4. Anonymous says:
    shize

    Niko zubakwa niyihangane

  5. Gerard says:
    shize

    HAMAHAMWE NDABONA WARIYEJE

  6. EDIS says:
    shize

    mukobwa wacu wavuyeyo uwo ko atari.bucura mubagabo ntanabe nimfura watashye murwa kubyaye aho umuntu. wahohotewe abona ubutabera bitagoranye kandiko amagara ataguranwa amagana uziko urutwa numuke ufite amahoro umva va kuri icyo kirara cyitaza kuvutsa ubuzima

  7. Pingback: Daniella Chameleone yashyize hanze andi mafoto ababaje yo gukubitwa kwa Sandra Teta – Umuseke
  8. Inzobere says:
    shize

    Ibi byose ni ingaruka z’uburaya n’ubusitari! Umwana warangije muri kaminuza en plus ya Leta udashobora no kwihangira umurimo ngo yitunge, agahitamo kujya kwishora kuri mayibobo nk’uriya! Noneho ngo akora mukavari kandi umugabo we tubeshywa ko afire cash!!! Nzaba mbarirwa !!!!

Inkuru zikunzwe

  • Mu kibanza cya Musenyeri habonetsemo ibigega bya petrol bitabye mu butaka

    Mu kibanza cya Musenyeri habonetsemo ibigega bya petrol bitabye mu butaka

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Umugabo yafashe umugore we amuca inyuma bitamugoye

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • AS Kigali yasubije Lt Gen Mubarakh Muganga

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Sandra Teta n’abana yabyaranye na Weasel bazanwe mu Rwanda

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • IBUKA yagiriye inama Past Kalisa urega mugenzi we gutanga ikirego muri RIB

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana azize kanseri y’urwagashya

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Umunyamabanga wa Leta ya America, Anthony Blinken yageze i Kigali

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Burundi: Radiyo na Televiziyo ziri gufunga imiryango kubera ibura ry’ibikomoka kuri peteroli

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Padiri Muzungu uzwi cyane nk’Umwanditsi w’ibitabo yatabarutse ku myaka 90

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Uwahoze ayobora ishuri rya ILPD yasabwe gukomeza gukorana n’abamusimbuye

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0

Follow us on Facebook

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Amakuru mashya

RDC: Bashenguwe n’urupfu rw’Umujenerali waguye i Goma

RDC: Bashenguwe n’urupfu rw’Umujenerali waguye i Goma

2022/08/17 8:03 AM
RDC: Abantu 17 baguye mu gitero cyagabwe ahacukurwa amabuye y’agaciro

RDC: Abantu 17 baguye mu gitero cyagabwe ahacukurwa amabuye y’agaciro

2022/08/17 3:08 AM
Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana azize kanseri y’urwagashya

Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana azize kanseri y’urwagashya

2022/08/17 1:56 AM

IBYICIRO

  • Abana
  • Afurika
  • Amahanga
  • Amakuru aheruka
  • Amerika
  • Andi makuru
  • Aziya
  • Imideli
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Inkuru ndende
  • Inkuru Nyamukuru
  • Inkuru zihariye
  • Inkuru zindi
  • Iyobokamana
  • Izamamaza
  • Kwibuka
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Uburayi
  • Ubutabera
  • Ubuzima
  • Urubyiruko
  • Utuntu n'utundi

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010