Gasogi yifurije amahirwe Nkubana Marc werekeje muri Police

Ikipe ya Police FC yatangiye kumvikana ku isoko ry’igura n’igurisha, cyane ko amakipe yamaze kumenya igihe shampiyona y’umwaka w’imikino 2022/2023 izatangirira.

Nkubana Marc yashimiwe na Gasogi United ushobora kuzakinira Police FC

Nkubana Marc wazamukanye na Gasogi United guhera mu Cyiciro cya Kabiri, yabaye undi mukinnyi watandukanye nayo, ubuyobozi bw’ikipe bumwifuriza ishya n’ihirwe mu kazi ke gashya.

Uyu myugariro w’iburyo, amakuru avuga ko yamaze kumvikana na Police FC kuzayikinira imyaka ibiri n’ubwo ikipe yo itarabirabitangaza.

Uyu musore ni umwe mu bagize umwaka mwiza w’imikino wasojwe, cyane ko ari we wabanzagamo ku mwanya we.

Nkubana yiyongereye ku bandi batandukanye na Gasogi United, barimo Herron, Mbogo Ally, Rugangazi Prosper n’abandi.

UMUSEKE.RW