HANDBALL: Imyiteguro y’Igikombe cya Afurika cya U18 na U20 irarimbanyije

Guhera tariki ya 18 kugeza 28 Kanama, u Rwanda ruritegura kuzakira irushanwa ry’Abari munsi y’imyaka 18 mu gihe kuva tariki ya 28 Kanama kugeza ku ya 6 Nzeri hazaba iry’Abari munsi y’imyaka 20. Aya marushanwa yombi ni yo azatanga itike y’Igikombe cy’Isi ku makipe azaryitwaramo neza.

Bagirishya Anaclet yasobanuye buri kimwe muri Tekinike

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Kane, tariki ya 30 Kamena 2022, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Handball, Tuyisenge Pascal, yavuze ko nyuma yo gutorwa muri Werurwe, bateguye ibikorwa bitandukanye birimo Shampiyona, guhura abatoza mu byiciro bitandukanye ndetse n’umwiherero w’Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 18 na 20.

Ati “Tugitangira Shampiyona hahise hatangira umwiherero w’Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 18 n’Abatarengeje imyaka 20, ubera i Kigoma ku bufatanye n’inzego zitandukanye.”

Habaye kandi Irushanwa Mpuzamahanga ryo Kwibuka, ubuyobozi buvuga ko “ari ryo rya mbere ryitabiriwe n’amakipe menshi yo hanze” kuko harimo amakipe abiri yo muri Tanzania n’andi yo muri Zambia.

Ku bijyanye n’Igikombe cya Afurika cy’Abari munsi y’imyaka 18 n’icy’Abari imyaka 20, u Rwanda rwahawe kwakira hagati ya tariki ya 18 Kanama n’iya 6 Nzeri 2022, Perezida wa Ferwahand, Twahirwa Alfred, yavuze ko imyiteguro yatangiye.

Ati “Ni ubwa mbere mu Rwanda tugiye kwakira irushanwa ryo kuri uru rwego, rihuza amakipe y’ibihugu kandi rizatanga itike ku bihugu bitanu bizitabira Igikombe cy’Isi. Amakipe amaze gutera imbere ni ho ategurira abakinnyi bayo. Impamvu ari amarushanwa abiri ni uko ibihugu bizitabiri rimwe, bishobora kutitabira irindi.”

“Iry’Abaterengeje imyaka 20 rizatanga amatike atandatu ku batarengeje imyaka 21 bazakina Igikombe cy’Isi mu 2023 naho muri U-18 ni amatike atanu. Twatangiye gukora inama zitandukanye n’abafatanyabikorwa barimo Minisiteri ya Siporo kuko ni we mufatanyabikorwa ukomeye. Harimo BK Arena izaberamo irushanwa, amahoteli, amavuriro, CAHB n’abaterankunga.”

Bagirishya Anaclet ushinzwe ibijyanye na tekinike muri FERWAHAND, yavuze ko abakinnyi u Rwanda ruzakoreshwa muri iryo rushanwa batangiye gutegurwa mu gihe abatoza babo bazatangazwa muri uku kwezi kwa Nyakanga.

Ati “Icyiciro cya mbere twakoze ni umwiherero wamaze iminsi 11 aho twari dufite abakinnyi 42, ni ukuvuga 21 mu batarengeje imyaka 20 na 21 mu batarengeje imyaka 18. Abatoza barabarebye hasigara 14 muri buri cyiciro, ni bo bazitabira icyiciro cya kabiri.”

- Advertisement -

Yakomeje avuga ko abo bagaragaje ko bashoboye atari bo ba nyuma kuko hari n’abandi bana babonywe mu mikino ihuza amashuri, bazahurizwa hamwe mu mwiherero wa kabiri.

Ati “Tuzongera duhamagare abana 21 muri buri cyiciro. Tuzafata ba bandi 14, twongeremo abandi barindwi barimo abatarabonetse kubera impamvu zitandukanye. Hari n’abana bagaragaje impano nk’abo muri TVET Mutenderi, ntabwo bari baratekerejweho.”

Umwiherero wa kabiri uteganyijwe gutangira tariki ya 20 Nyakanga, nyuma y’iminsi itatu hasojwe Shampiyona.

Biteganyijwe ko hazakinwa n’imikino ya gicuti kugira ngo Ikipe y’Igihugu izaba igizwe n’abakinnyi 16, izitabire irushanwa ihagaze neza.

Hari gusozwa shampiyona ya Handball:

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagabo ikinwa n’amakipe 10, iy’icya Kabiri ni 11 naho mu Cyiciro cya Mbere cy’Abagore ni amakipe icyenda.

Nyuma yo gukina icyiciro cy’amatsinda (ligue), kuwa Gatanu tariki 1 Nyakanga hatangiye imikino yiswe “Final 6” ku makipe atatu ya mbere muri ‘Ligue’, igamije gushaka ikipe izegukana igikombe muri buri cyiciro.

Mu bagabo, amakipe abiri ya nyuma azamanuka, asimburane n’abiri ya mbere mu Cyiciro cya Kabiri nyuma yo gukina “Relegation battle” ku makipe abiri ya nyuma muri ‘ligue’.

Uko imikino ya Playoffs yagenze mu cyiciro cya Mbere:

Gicumbi HBT 33-26 UR Huye

Police HBC 40-28 ADEGI Gituza

ES Kigoma 29-19 ADEGI Gituza

APR HBC 27-29 UR Huye.

Police HBC 37-28 APR HBC

GICUMBI HBT 34-23 ES Kigoma

Uko imikino ya Playoffs yagenze mu cyiciro cya Kabiri:

Gorillas 31-20 UR Gikondo UR

Nyarugenge 30-22 TVET Mutenderi

UR Gikondo 20-19 UR Rwamagana

TVET Mutenderi 30-39 Vision JN UR

Nyarugenge 34-23 UR Rwamagana

Gorillas 30-40 Vision JN

Bagirishya yavuze ko kuba Shampiyona yarahinduriwe uburyo yakinwagamo, bikaba gukinira hamwe imikino imwe aho kugira ngo buri kipe igire imikino ikinira hanze no mu rugo, byafashije byinshi birimo kureba urwego rw’abasifuzi.

Ati “Twahinduye uburyo twakinagamo kubera ko hari igihe gitoya, kandi dushaka gusoza Shampiyona ngo tubashe kwitegura Igikombe cya Afurika. Ikindi kwari ukugira ngo twongere ubushyuhe aho imikino ibera ku bibuga, twahurije abantu hamwe.”

U Rwanda ruri mu bihugu bihagaze neza muri Handball Nyafurika y’Abato, aho mu marushanwa y’Abatarengeje imyaka 20 rukunze kuba urwa kane mu gihe muri aka Karere ka Gatanu rwegukanye igikombe mu nshuro ebyiri ziheruka, mu 2016 no mu 2018.

Abanyamuryango ba Ferwahand
Imikino ya Playoffs izatanga izegukana igikombe
APR HBC yatangiye imikino ya Playoffs itsinda
Shampiyona yo irakomeje
Ferwahand yasobanuye buri kimwe ku irushanwa ry’Igikombe cya Afurika cya U18 na U20
Perezida wa Ferwahand, Twahirwa Alfred yavuze ko imyiteguro yo kwakira Igikombe cya Afurika ikomeje kugenda neza

UMUSEKE.RW