Hon Paul Nsubuga, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, ukekwaho kwiba telefone ifite agaciro k’ibihumbi 80 by’amashilingi ya Uganda [ibihumbi 20 Frw], yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi.
Iyi ntumwa ya rubanda ihagarariye agace ka Busiro mu Nteko ya Uganda, yashyiriweho impapurzo zo kumuta muri yombi nyuma y’uko yanze kwitaba urukiko ku wa Kane.
Uyu Mudepite wagombaga kwitaba Urukiko rwa Buganda, akurikiranyweho icyaha cyabaye mbere y’uko atorwa yibye telefone ifite agaciro k’ibihumbi 80 by’amashilingi ya Uganda.
Umucamanza w’uru rukiko rw’Ibanze, Sienna Owomugisha yategetse ko uyu Mudepite atabwa muri yombi nyuma yo gutesha agaciro inyandiko bivugwa ko ari izo kwa muganga zanditswe n’ibitaro bya AAR Hospital zigaragaza ko yahawe ikiruhuko cy’uburwayi cy’iminsi itatu kubera Malaria.
Inyandiko zatanzwe na Juliet Nampeera umwunganira mu mategeko, zatewe utwatsi n’Umushinjacyaha Judith Nyamiizi wavuze ko uyu Mudepite akomeje gutinza nkana uru rubanza kuko kuva yahamagazwa yakomeje gukinisha Urukiko kuko we n’umunyamategeko we bakomeje kwanga kwitaba.
Umushiniacyaha yavuze ko kuba uyu Mudepite yahamagazwa bwa mbere tariki 18 Werurwe 2021 yaba we n’umunyamategeko we batigeze bitaba Urukiko none aho umwe aziye, akaba yaje azanye icyo kinyoma.
Umucamanza yahise yimurira urubanza tariki 12 z’ukwezi gutaha kwa Kanama 2022.
Nangendo Gloria uvuga ko yibwe n’iyi ntumwa ya rubanda wamwibiye ku nyubako izwi nka Eseria iherereye ahitwa Nakasero mu Mujyi wa Kampala, yaje mu rukiko mu ntangiro z’uku kwezi gutanga ubuhamya bw’uko yibwe.
Uyu uvuga ko yibwe tariki 03 Kamena 2019 [Paul Nsubuga yari ataraba Umudepite] ubwo yazaga mu iduka rye akamubwira ko ashaka kugura telefone ya Nokia ubundi akarambika telefone ye nto ku meza, agahita ayibura.
- Advertisement -
Nangendo yavuze ko uyu Mudepite yari yazanye ikinyamakuru yifashishije mu guhisha iyo telefone yamwibye, ariko ko ubwo yari amaze kumutahura yahise yihutira kujya kubikuza Miliyoni 4,5 z’amashilingi yari ari kuri Mobile Money y’iyo telefone.
Amashusho yafashwe na camera z’umutekano zo muri iyo nyubako agaragaje ko uyu mudepite yifashishije icyo kinyamakuru ahisha iyo telefone yibye ndetse ko Umushinjacyaha azagaragaza ayo mashusho mu iburanisha ritaha.
IVOMO: Radio10
UMUSEKE.RW